Minisitiri Biruta ari mu ruzinduko rw’akazi mu Buhinde

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuva kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Buhinde, rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta yakiriwe na Puneet Kundal na Amb. Mukangira
Minisitiri Biruta yakiriwe na Puneet Kundal na Amb. Mukangira

Minisitiri Dr Biruta yakiriwe na Puneet Kundal, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Madamu Jacqueline Mukangira.

Akigera mu Buhinde, Minisitiri Dr Biruta yahise abonana n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu biganjemo by’umwihariko abanyeshuri bigayo, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye.

Ni ibiganiro byakomoje ku gusigasira indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, gukunda igihugu, kuba intangarugero, ndetse kandi baganira no ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Ministiri Biruta yagize ati “Mukomere ku muco, mugire intego kandi mugire indangagaciro za Kinyarwanda”.

Yababwiye kandi ko u Rwanda uyu munsi rukomeje gutera imbere kandi rutekanye.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano n’u Buhinde kuva kera ndetse warushijeho gushimangirwa mu 2018 ubwo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda.

Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye (MoUs) mu nzego zirimo umutekano, ubucuruzi, ubufatanye mu kongera umusaruro w’amata, ubufatanye mu kuzamura umusaruro w’impu, ubuhinzi ndetse n’umuco.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yageneye u Rwanda impano y’inka 200, zahawe abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu 2021 ubwo yari mu muhango wo gutangiza ibiganiro ngarukamwaka byiswe “Raisina dialogue” bisuzumirwamo ibibazo byugarije isi, yavuze ko umubano hagati y’u Buhinde n’u Rwanda ukomeje kugana aheza kandi intego ikaba ari ugushimangira ubwo bufatanye n’umubano.

Yakomeje avuga ko u Rwanda n’u Buhinde bikomeje gukorana ku bijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo. Intego nyamukuru ikaba ari ukuzamura urwego rw’uburezi no kubona akazi ku rubyiruko yaba urw’u Buhinde n’u Rwanda.

Abanyeshuri biga mu Buhinde basusurukije abitabiriye iki gikorwa
Abanyeshuri biga mu Buhinde basusurukije abitabiriye iki gikorwa

Minisitiri Dr Biruta agaragaza ko umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, bigira uruhare mu gutuma imishinga ibihugu byombi bifitanye, igira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka