Minisitiri Biruta arasaba abakozi ba MINERENA agiye kuyobora kongera imbaraga mu kazi
Minisitiri mushya muri Ministeri y’Umutungo kamrere (MINERENA), Dr. Vincent Biruta, arasaba abakozi bagiye gukorana kongera imbaraga mu kazi kugira ngo babashe kuzuza inshingano z’iyi minisiteri, akanizeza kandi ko azubakira ku byagezweho n’uwamubanjirije.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 30/07/2014, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri wa Leta muri MINERENA, Evode Imena, wari uhagarariye Minisitiri Stanslas Kamanzi utabashije kuboneka.
Minisitiri Biruta yatangaje ko yiteguye kubakira ku byamaze kugerwaho no kunoza ibikenewe kugira ngo ibibazo bikiriho bikemurwe. Ariko akemeza ko byose bizakorwa ari uko abakozi b’iyi minisiteri bakoze cyane.

Yagize ati “Iteka ni ibintu duhora twibutsa kandi ni ngombwa ku rwego urwo arirwo rwose ni ngombwa ko abayobozi ba minisiteri, ba minisitiri, baha ku rwego rw’abakozi basanzwe ni ngombwa kurenza ku byo yakoraga ndetse akanoza n’uburyo yabikoragamo. Ibyo ni byo twabakanguriye kandi tuzahora dushyiramo imbaraga, kugira ngo umurimo ukorwe neza n’aho wakorwaga neza urusheho kunoga”.
Minisitiri wa Leta muri MINERENA yatangaje ko muri manda ya Minisitiri Kamanzi bakoze byinshi birimo politiki na za porogaramu zigamije kubungabunga ibidukikije no guteza imbere umutungo kamere, kugira ngo ugirire akamaro Abanyarwanda.

Yatangaje ko mu byari bitaragerwaho harimo amategeko yateguwe akeneye kwihutishwa ngo atorwe, gahunda zo kubungabunga amazi no kongera umusaruro w’ibituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no ku mashyamba.
Muri uyu muhango kandi Caroline Kayonga wari umunyamabanga uhoraho muri MINERENA yasezeye ku mirimo ye, yasimbuwe na Fatina Mukarubibi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kureba ibyiza abo wabanjirije bari bamaze kugezaho ariko kandi wimbanda cyane kubyo bakosheje nibitaragenze neza ndumva burya aricyo kingenzi, kandi gukorera hamwe mubwumvikane, gutahiriza umugoz I umwe nibyo bizatugeza kumajyambere arambye , duhereye mukazi tuba duhurimo
byo birakwiye iyi ministere iri muznjiriza igihugu amafaranga menshi ubwo abakozi babo bongere imbaraga kuko Biruta akanda abajozi bakora.