Minisitiri Binagwaho yifatanyije n’Abanyagicumbi mu muganda rusange

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yifatanyije n’Abanyagicumbi mu muganda rusange wabereye mu murenge wa Shangasha tariki 28/09/2013 ahasijijwe ikibanza ndetse bikorera n’amabuye yo gukora umusingi ndetse bikorera n’ibiti bizakoreshwa mu kubaka amashuri.

Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’ubuzima wari witabiriye uyu muganda yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi aho hakigaragara abana bagwingiye, abadafite ibiro bidahuye n’imyaka yabo n’uburebure budahuye n’ibiro.

Yabasabye gukomeza gushishikarira gutanga umusanzu wo kwivuza kuko bigaragara ko akarere ka Gicumbi kakiri inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Dr Agnes Binagwaho arimo gukora umuganda.
Dr Agnes Binagwaho arimo gukora umuganda.

Col Andre Habyarimana uhagarariye ingabo mu karere ka Gicumbi na Burera yashimiye abaturage bari bitabirye uyu muganda uburyo bafatanya n’inzeo z’umutekano kuwucunga.

Yabasabye gukomeza bakora amarondo ndetse bakumira ibiyobyabwenge birimo na kanyanga. Bongeraho no kugira umuco wo gutabarana aho umuturage agize ikibazo agatabarwa n’abaturanyi ari nako batanga amakuru kuri police no ku zindi nzego z’ubuyobozi.

Col Andre Habyarimana uhagarariye ingabo mu karere ka Gicumbi na Burera aganiriza abaturage.
Col Andre Habyarimana uhagarariye ingabo mu karere ka Gicumbi na Burera aganiriza abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yagaragaje ko hagiye gutangizwa ukwezi k’umuganda kuzafata amezi atatu hakazakorwa ibikorwa byihuta birimo kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze ku buryo azuzurira ku gihe.

Umuganda wihutisha iterambere ry’igihugu ku bikorwa bibafitiye akamaro ndetse n’iryabo ku giti cyabo; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yabigarutseho.

Yabasobanuriye ko nta kintu wagurana ubuzima bakaba bagomba gutanga umusanzu ndetse bakamenya ko kuwutanga ari n’itegeko. Kugeza ubu umurenge wa Shagasha umaze gutanga umusanzu wo kwivuza ku kigereranyo cya 48%.

Abaturage batunze ibiti n'amabuye bizubakishwa amashuri.
Abaturage batunze ibiti n’amabuye bizubakishwa amashuri.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yibukije ko hari iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi mu bana maze asaba ababyeyi kwita ku mirerire y’abana bakoresha akarima k’igikoni ndetse no kunoza imirire yabo bashakirwa amata dore ko abenshi bafite amata.

Uwariraye Parfait ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubuzima akaba yagaraje ko iminsi 1000 yo kurwanya imirere mibi ari gahunda igomba guhera ku midugudu ku gera ku rwego rw’akarere by’umwihariko hakitabwa ku bana bakivuka kugera ku myaka itatu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kurwanya imirire mibi bikwiye kwitabirwa kuko ari isoko y’indwara zidindiza ubuzima bw’abantu

mukakalinda marie goretti yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka