Minisitiri Binagwaho yasuye abakomerekejwe na Grenade i Remera

Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakoreye uruzinduko ku bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kanombe mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakomerekejwe n’igisasu cya Grenade cyaturikiye i Remera bamerewe.

Akigera ku bitaro bya Kibagabaga yatangarije abanyamakuru ati: “Abantu ntibagashyire hamwe n’abo bagizi banabi kuko barikwangiriza igihugu, ndetse no kugirira nabi abantu kandi umuntu wese aho ari ku isi hose agomba kurwanya ibi bikorwa.”

Umwe mu bakomerekejwe n’iyo bisasu witwa Eugene Niyibizi, yavuze ko iyo Grenade yaturitse ubwo yari agiye kudodesha inkweto ze, ahita yumva ikintu gituritse, yumva n’ikimutwitse ku itama, ashatse kugikuraho kivanaho n’inyama y’umubiri.

Uwamugaye nawe yakomerekejwe na Grenade mu nda
Uwamugaye nawe yakomerekejwe na Grenade mu nda

Dr. Christian Nizimira, uhagarariye ibitaro bya Kibagabaga yatangaje ko kuri uwo mugoroba bakiriye abarwayi bagera kuri 32, uyu munsi bakaba bamaze gusezerera 25, naho ku bitaro bya Kanombe ho hari umunani.

Ikind ini uko aba barwayi bose bari gutaha, Minisiteri y’Ubuzima ariyo iri kubarihira amafaranga y’ibitaro n’ay’ingendo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka