Minisitiri Bamporiki arasaba urubyiruko kurinda inzibutso za Jenoside

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, arasaba urubyiruko gusukura bihoraho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuzirinda, kugira ngo basigasire amateka y’Igihugu.

Minisitiri Bamporiki mu muganda wo gusukura urwibutso rwa Cyanika
Minisitiri Bamporiki mu muganda wo gusukura urwibutso rwa Cyanika

Yabigarutseho tariki 19/03/2022, ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe mu muganda wihariye, wo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika.

Muri uyu muganda, urubyiruko n’abayobozi bafatanyije guharura ibyatsi, gukupakupa, gukubura, gutunganya ubusitani bw’urwibutso no gukoropa ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside.

Aganira n’abitabiriye uyu muganda, Minisitiri Bamporiki yabwiye urubyiruko ko amaboko n’imbaraga bafite bikwiye gukoreshwa neza bashyira imbere ibikorwa byubaka Igihugu, kandi bagahora babungabunga inzibutso.

Yagize ati “Ntitugakore isuku ku rwibutso kuko tugiye kwibuka, ahubwo nk’abahaturiye mujye mujya inama mwikoremo amatsinda muvuge muti ariko wa muganda twakoze cya gihe uwakongera agakora undi bidasabye ko Meya aza, bidasabye ko umuyobozi w’Umurenge aza. Twebwe nk’abantu baturiye aya mateka ababaje tugakora isuku aha hantu abantu bacu baruhukiye, hagahorana isuku”.

Yanavuze ko urubyiruko nirwita ku kurinda urwibutso bazaba barinze amateka bakazabona icyo bigisha abana bazabyara.

Yagize ati “Kubera ko ibyabaye bibabaje ntabwo bikwiye kuzababaho, ntibikwiye kuzaba ku bana banyu. Uyu munsi muri urubyiruko ejo muzaba mushaje. Nimusaza ruriya rwibutso rwashaje abana bazababwira bati aya mateka yari ababaje ariko ntimwayabungabunze. Nimurinde uru rwibutso, bizatuma n’ababakomokaho bazakomeza kurinda ayo mateka, birinde n’icyatuma dusubira mu mateka mabi”.

Minisitiri Bamporiki kandi yibukije urubyiruko ko rukwiye gukora cyane rugirira ko u Rwanda rwasenywe na Jenoside, rukaba ari bo rutezeho iterambere no kumererwa neza.

Bakoze umuganda ku mva
Bakoze umuganda ku mva

Yagize ati “Ukwiye kuvuga ngo simfite umwanya wo kunywa itabi no kujya kwicwa n’inzoga, simfite umwanya wo kujya mu bwomanzi, kuko uru Rwanda rwababaye ari njyewe rufite uzaruvanaho umubabaro. Ukwiye kuvuga ngo uru Rwanda rwadindijwe n’imiyoborere mibi, ni twebwe duhari kugira ngo aho abandi badusize, dukoreshe imbaraga ndetse tubasige.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika rushyinguyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka