Minisitiri Alfred Gasana yasabye abashakanye kwimakaza ihame ry’uburinganire

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, tariki ya 20/9/2022 yasabye abashakanye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango kuko rifasha ingo gutera imbere.

Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred, yasabye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu miryango
Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, yasabye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu miryango

Minisitiri Gasana yabwiye abaturage ko mu Rwanda bari mu bikorwa byo kwimikaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina akaba ari yo mpamvu abashakanye bakwiye kubana bumvikana ndetse bakirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’umuryango.

Ati “Kwifatanya namwe kuri uyu munsi ni iby’agaciro kuri njye nk’ushinzwe umutekano ndetse n’imboni y’aka Karere ka Gicumbi.

Minisitiri Gasana yavuze ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, hari ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda birimo gusambanya abana kuko iyo barebye imibare igaragara mu bushinjacyaha, basanga ihohoterwa ritaracika burundu.

Minisitiri Gasana yabwiye imiryango yo muri aka Karere ko abashakanye badakwiye gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhoza ku nkeke uwo mwashakanye na byo bigomba gucika, ko no guhora mu makimbirane y’abashakanye bihungabanya abaturanyi.

Abaturage bitabiriye ibi biganiro ari benshi
Abaturage bitabiriye ibi biganiro ari benshi

Minisitiri Gasana yagarutse ku buharike burangwa muri aka Karere ka Gicumbi ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru yose ko bikwiye gucika burundu kuko ingaruka zabyo ari abana badahuje ababyeyi bikaba bikwiye kwamaganwa bigacika burundu.

Ku byaha bigaragara muri imwe mu miryango byo gukubita no gukomeretsa bijyana n’ubusinzi na byo bikwiye kwamaganwa bigacika no kugira imicungire mibi y’umutungo hagati y’abashakanye.

Minisitiri Gasana yagarutse ku kindi kibazo cyugarije umuryango cyo guta amashuri mu byiciro byose.

Ati “Icyagaragaye ni uko hejuru ya 80% by’ibyaha byakozwe ndetse n’abafunze ari abatararangije amashuri 6 abanza bikagaragara ko ibyaha bimwe bituruka no ku bujiji, asaba ko umuturanyi wese wabona umwana utiga agomba kugira uruhare rwo kumusubiza mu ishuri”.

Ibiyobyabwenge na magendu na byo Minisitiri Gasana yabigarutseho ko bigira ingaruka mbi ku babikora no ku muryango bigahungabanya umutekano Minisitiri Gasana agasaba ubufatanye bwo kubirandura burundu by’umwihariko abatuye muri iyi Ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Alfred Gasana yashimiye imiryango igera ku 185 yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ko bagomba kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire, bakarushaho kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye.

Ati “Nsoza ndashimira Intara, Akarere n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, abasezeranye nagira ngo mbifurize iterambere, uburumbuke, kubana mu mahoro no kugera ku iterambere igihugu cyifuza”.

Umuryango wa Karasanyi Innocent na Bakunda Marie Goretti watanze ubuhamya bw’uko bamaze imyaka igera kuri 38 babana mu makimbirane.

Uyu muryango wabanye mu makimbirane imyaka 38
Uyu muryango wabanye mu makimbirane imyaka 38

Mu buhamya bwabo bavuga ko imyaka yose babanye mu makimbirane nta terambere bigeze bageraho kuko bahoraga mu makimbirane adashira.

Ati “Mu bana bacu 9 twabyaye 3 gusa ni bo babashije kwiga kuko abandi tutabashije kubitaho uko bikwiye ngo bige kubera ayo makimbirane”.

Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO) ruteganya gukorera gukorera mu Karere ka Gicumbi mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka