Minisiteri ya Siporo n’ingaga zakoreraga muri Stade Amahoro byimukiye ahandi

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022, abakoreraga muri Stade Amahoro barangajwe imbere na Minisiteri ya Siporo, baraba bamaze gusohokamo kuko iyo stade igiye gutangira gusanwa.

Imodoka irimo kwimura Minisiteri ya Siporo
Imodoka irimo kwimura Minisiteri ya Siporo

Ahagana mu 1996 nibwo Minisiteri yari iy’umuco, urubyiruko na Siporo yatangiye gukorera mu byumba bya Stade Amahoro, aho ndetse Ingaga zayo nazo zakomeje kugenda ziyisanga zigahabwa umwanya mu byumba bitandukanye byo muri iyo stade igiye kuvugirurwa.

Mu butumwa bwa Minisiteri ya Siporo bwatanzwe n’ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo bya Siporo, Mashami Protogene, bamenyesheje ingaga zose ko guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Mata 2022, nta rugaga na rumwe na Komite Olempike y’u Rwanda (Olympic committee), bazaba bakibarizwa muri iyo stade nk’icyicaro.

Ikibuga cya Stade Amahoro ....
Ikibuga cya Stade Amahoro ....

Nk’uko kandi ubu butumwa buvuga, Minisiteri ya Siporo n’ingaga barahita bimukira mu nyubako nshya iri i Remera imbere ya stade nto, inzu yitwa Hallmark Center.

Mu ngaga za siporo ziba mu Rwanda, inyinshi zakoreraga mu byumba byo muri iyo stade na Komite Olempike y’u Rwanda, usibye nkeya zirimo nka Federasiyo y’umupira w’amaguru (FERWAFA), Federasiyo y’umukino wa Basketball (FERWABA) iherutse kwimukira muri Kigali Arena, ivuye muri Stade Amahoro ndetse na Federasiyo y’umukino wa cricket ibarizwa i Gahanga.

Inyubako ibyo bigo bigiye kwimukiramo
Inyubako ibyo bigo bigiye kwimukiramo

Kompanyi ya SUMMA igiye kuvugurura Stade Amahoro ndetse n’imirimo yaratangiye, ni nayo yubatse Stade Diamniadio yo muri Senegal, iherutse gutahwa, umuhango wo kuyitaha wabaye mu mpera za Gashyantare 2022, wanitabiriwe na Perezida Kagame.

Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro tariki ya 5 Nyakanga 1987, ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs, zakiniraga igikombe cyitwaga ‘Trophée Habyarimana’, imirimo yo kuyubakwa yari yaratangiye mu 1983.

Ibigo byose birimo kwimuka
Ibigo byose birimo kwimuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza kuba stade igiye kuvugururwa nubundi murabonako yarishaje bitewe nigihe yubakiwe

Nshimiyimana Leon fidele yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

None yaba izatagira ryari gusa kuba igiye kuvugururwa nibyiza nirindi terambere sawa murakoze

haragirimana emmy yanditse ku itariki ya: 3-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka