Minisiteri y’Urubyiruko yongerewe inshingano
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, riravuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco.
Izo mpinduka zivuga ko Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) yongerewe inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE); ikitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) izagumana umurage ndangamuco mu shingano zayo.
Minisiteri zombi zizakomeza gufatanya mu kubungabunga no guteza imbere Umuco, Ubuhanzi n’Ubugeni.
MiniYouth +Arts =BANA 🤗 🔥🔥🔥 pic.twitter.com/JhtXxalZOF
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) December 14, 2023
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|