Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yimukiye mu nyubako nshya

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT) nyuma y’igihe ikorera i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo; kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2013 yimukiye kuri Sopetrad hafi y’amahuriro y’imihanda muri Nyarugenge.

MYICT ubu ikorera mu nyubako nshya iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge; by’umwihariko izajya ikorera muri uyu muturirwa mu nzu ya kane n’iya gatanu.

Iyi Minisiteri ikora kandi igakurikirana by’umwihariko gahunda (Politiki) zinyuranye zizamura imibereho myiza y’urubyiruko bigamije impinduka nziza mu bukungu no gutanga umusaruro mwinshi ndetse no kubaka urungano rukunda igihugu cy’u Rwanda.

MYICT yita by’umwihariko mu kunoza no gusakaza gahunda z’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho binyuze mu bikorwa bitandukanye; ndetse no gufasha uko izo gahunda zakoreshwa mu nzego za Leta ndetse n’abikorera. Ibi byose bikorwa mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’u Rwanda muri rusange mu bukungu no kugera ku cyerekezo 2020.

Iyi ni inyubako MYICT ikoreramo.
Iyi ni inyubako MYICT ikoreramo.

Mu kugera ku cyerekezo nyacyo muri za gahunda z’urubyiruko; MYICT igendera ku magambo y’impine mu rurimo rw’icyongereza yitwa HAPPi mu kugera ku ntego; bivuga; H: bivuga Healthy bisobanura urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze; A: Attitude; Aptitude (skills, education) bivuga ko urubyiruko rukwiye kuba rufite ubumenyi burufasha gukora cyane no kugera ku ntego;

P: Patriotic bisobanura ko urubyiruko rugomba kuba rufite umutima wo gukunda igihugu; P: Productive bivuga ko urubyiruko aho ruri hose rugomba gukora cyane ngo rurusheho kugera ku musaruro; i: innovative bisobanura ko urubyiruko rukwiyr guhorana umuco wo guhanga udushya.

Mu kurushaho kwihutisha iterambere mu mibereho n’izamuka ry’ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga mu nzego za Leta n’izigenga; MYICT ifite intego igenderaho zikubiye mu mpine y’amagambo y’icyongereza SPREAD; S: Services bivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa by’umwihariko mu gutanga serivisi nziza kandi yihuse;

P: Private Sector–led aha bisobanura neza ko iri koranabuhanga ubu rikataje mu Rwanda bikwiye kuba inzego zigenga zikwiye gukoresha iri koranabuhanga; R: Reliable; Rural; Regional Hub bisobanura y’uko iri koranabuhanga rikwiye kuzamura ahari icyaro ndetse u Rwanda rukaza ku isonga mu karere no ku mugabane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga;

E: Enabler bivuze ko iri koranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu kwihutisha imirimo inyuranye ndetse rikatanga umusanzu mu guhanga imirimo; A: Accessibility; Affordability bivuga ko iri koranabuhanga rikwiye gusakara kandi rikagera kuri bose mu buryo buhendutse; D: Demand-driven bivuga ko ikoranabuhanga rikwiye neza kujyana n’abarisaba kurikoresha.

Abakozi b’iyi Minisiteri bashishakajwe no gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu ndangagaciro zibaranga zikubiye muri mpine y’amagambo y’icyongereza ARISE; aho bisobanutse mu buryo bukurikira A: Accountability bisobanura ko aba bakozi bakwiye igihe cyose gukorera mu mucyo; R: Result Oriented bivuga ko abakozi bagomba gukora bagamije gutanga umusaruro;

I: Innovation, Integrity bivuga ko bakwiye gufata iya mbere mu guhanga udushya no kuba inyangamugayo; S: Sense of Urgency gukora ibintu byose mu buryo bwihuse no kubahiriza igihe; E: Excellence bivuga ko buri mukozi akwiye gukora akazi kose mu buryo bunoze kandi bufite ireme.

Iyi nkuru tuyikesha Magnifique Migisha ushinzwe itangazamakuru muri MYICT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwaramutse neza, njyewe nejejwe by’umwihariko n’intego ndetse n’ingamba MYICT yihaye mu kurushaho kugera ku ntego; byerekana ko muzagera kuri byinshi mu kurushaho kuzamura urubyiruko mu gihugu ndetse no gusakaza ikoranabuhanga hirya no hino mu Rwanda. Mukomereze aho tubateze amaso..

Ineza/ UK

James Neza yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Wow, MYICT keep up your good work; we really appreciate what you’re doing in helping Rwandan Youth to embrace the culture of self reliance and boosting ICT penetration across the country.

Keep innovating....

Miss Kaneza

Vivian Kaneza yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

ibi ni byiza cyane birerekana ko u Rwanda rutera intambwe uko bwije nuko bucyeye kandi niyo minnistere yacu mubyukuri ikora neza cyane kandi ifite umuyobozi mwiza ufite gahunda ifatika nakomeze ateze imbere igihugu natwe ntutuzamukoza isoni.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Iyo nzu se ni iya MYCIT?
Niba bazajya bakodesha, byaba ari agahomamunwa.
Twari tuzi ko nta kigo cya Leta cyigikodesha inzu yo gukoreramo!

natasha yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka