Minisiteri y’umutekano yiyemeje gusubiza ibyifuzo by’abaturage

Minisiteri y’umutekano irateganya kujya yegera abaturage mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.

Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa bya minisiteri y’umutekano ifatanyamo na polisi y’igihugu ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa yatangije tariki 12/01/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’umutekano, Moussa Fazil Harerimana, yatangarije abanyamakuru ko Minisiteri y’umutekano ishaka kwirinda gahunda zo gukora ibyo abaturage batibonamo.

Yabisobanuye mu magambo akurikira: “Hari igihe dukora ibintu tugasanga abaturage ntibabyibonamo… turateganya kwegera abatuerage twifashishije izindi nzego z’umutekano nka polisi n’urwego rushinzwe abagororwa.”

Iri murikabikorwa rizajya rikorwa kabiri mu mwaka, rihuje na gahunda Leta yashyizeho yo kwegereza abaturage ubuyobozi bakagira uruhare muri gahunda zifatwa.

Muri iki gikorwa abaturage baboneyeho gutanga ibitekerezo by’ibyakwibandwaho mu kugira ngo umutekano ukomeze urusheho gutera imbere.

Bimwe mu byagarutsweho cyane n’abafashe ijambo harimo, ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ikibazo cy’abagabo bakubitwa n’abagore babo ndetse n’ibibazo by’abaturage ku giti cyabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka