Minisiteri y’ubuzima yabonye Minisitiri mushya, abaguverineri 3 barahinduka

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize guverinoma ku itariki ya 04 Ukwakira 2016.

Dr. Gashumba Diane yabaye Minisitiri w'ubuzima
Dr. Gashumba Diane yabaye Minisitiri w’ubuzima

Dr. Gashumba Diane niwe wabaye Minisitiri y’ubuzima. Asimbuye Dr. Binagwaho Agnes wayikuwemo ku itariki 12 Nyakanga 2016.

Minisitiri w’Uburingaine n’iterambere ry’umuryango ni Nyirasafari Esperence. Asimbuye Dr. Gashumba Diane wabaye Minisitiri w’ubuzima.

Abaguverineri b’Intara zigize igihugu nabo bahindutse urentse uw’Intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse.

Intara y’amajyaruguru yabonye Guverineri Mushya ariwe Musabyimana Claude. Asimbuye Bosenibamwe Aimé.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba ni Kazayire Judith usimbuye Uwamariya Odette wabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ni Mureshyankwano Marie Rose usimbuye Caritas Mukandasira.

Hari n’abandi bayobozi bagiyeho barimo uhagarariye u Rwanda muri muryango w’abibumbye ariwe Madame Rugwabuza Valentine wari ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe ubuhinzi ni Nsengiyumva Fulgence. Asimbuye Tony Nsanganira.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu yo ntigaragara mu zigize guverinoma.

Abagize Guverinoma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Mudusobanurire Neza Amajyepfo Ni Gov Munyetwari Cg Ya Simbuwe Na Mureshakwano M Rose Murakoze

Michel yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Évariste, ahubwo aho uzabona iryo zina baryanditse nabi, uzabakosore. hano ndabona ari OK. urakoze

jojori yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Kaze neza Dr Diane, nizere ko minisiteri ugiye kutwereka impinduka kuko Binagwaho yakoraga byinshi bitanejeje rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

None se ubwo umutekano bite?

Jules yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Nibatwereke ubushobozi bwabo.Kugirirwa icyizere ni ki mwe kukigaragaza ni ikindi.

Jules yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Muraho, nagirango mbashimire uburyo mutugezaho amakuru meza kd acukumbuye ariko mbonereho no kunenga akantu gato kandi katari Keza nakunze kumva mu itangazamakuru iminsi myinshi. si mwe gusa no kubindi binyamakuru bakora ikosa ryo kwita umuntu amazina atari aye cyangwa kuyandika no kuyavuga nabi. guverineri w’intara y’amajyepfo ni MUNYENTWARI ariko ahenshi mwandika MUNYANTWARI

Evariste yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

I like that welcome minister of Health.
we need the government to take view in University of Rwanda so that to correct something!!

ASIIMWE Samuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Guverinoma nshya tuyifurije akazi keza ;dukorane umurava dutere imbere!

HABANINEZA yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

I personally think that Dr Gashumba is the right one in the right place. You can tell even from her smile. She’s a caring mother

Bido yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Abayobozi bashya tubifurije kuzagira akazi keza Imana izabibafashemo

kevin yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

cong DRDiane tukwifurije imirimo myiza kunshingano zikomeye uhawe ,twizereko mwebwe muzakoresha URURIMI RWUMVWA n,ABANYARWANDA BOSE.
iKINDI Tuzagushimira nuko muzavuganira Abaforomo n,Ababyaza ,ku bizamini bikorwa nyuma ya GRADUATION .Bitagize icyo bimaze.Murakoze Imana Ibajye Imbere .

mmmmmmmmmmmmmmmmmm yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Twizereko haribyo agiye guhindura

Pascal yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka