Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irahumuriza abarya bavuye gupagasa n’abafashe amadeni
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irahumuriza abarya bavuye gupagasa ndetse n’abafitanye amasezerano y’ideni n’ibigo by’ubucuruzi, kubera ingamba zafashwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase avuga ko igihe hagaragara abaturage bababaye ku buryo batabona ibyo kurya kubera ko batabashije kujya kubikorera, hazabaho uburyo bwo gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo na bo baticwa n’inzara, ariko bigakorwa hakomeza gukurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Hirya no hino mu gihugu hatangijwe ingamba zikaze zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nk’uko biteganywa n’amabwiriza mashya ya Minisitiri w’Intebe.
Aya mabwiriza akomeye yatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ubuzima zitanga ibiganiro ku maradio na televiziyo zose zikorera mu gihugu mu rwego rwo kuyasobanurira abaturage no kurushaho kubakangurira kuyakurikiza ngo barusheho kwirinda.
Amwe muri ayo mabwiriza arimo guhagarika ingendo izo ari zo zose zitihutirwa, no gufunga amaduka y’ubucuruzi, mu gihe hari benshi bari batunzwe no gukorera abandi ku buryo gufunga kwa bimwe mu bikorwa bigira ingaruka ku babakoreraga, abo bise abarya ari uko bapagashije.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko aho kwandura, abo bantu bahitamo kurya duke ariko bakabaho, cyakora ngo mu gihe hagaragara abashonje cyane Leta izagira uko ibigenza ku bufatanye n’abafite ibyo kurya bihagije.
Minisitiri Shyaka Anastase yabitangarije mu kiganiro cyaciye ku maradiyo na televiziyo zose zo mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, aho yagaragaje ko ibyiza ari uguhitamo kwirinda, ariko ko igihugu na cyo gishobora kugira icyo gikora muri magirirane
Yagize ati, “Nibigaragara ko hari urugo rudafite icyo gusamura turaza gukorana n’izindi nzego kugira ngo umuntu ushonje koko ushobora kubura ibyo kurya hari ibizasaba ko abantu baba magirirane, inzego z’ibanze zirabimenyereye, mu nzego z’ibanze biramenyerewe”.
“Turaza gukorana n’izindi nzego kugira ngo tutagira uwo turinda Coronavirus akicwa n’inzara,tugomba kwishakamo ubushobozi n’inzego zibanze ariko bigakorwa twubahiriza ya mabwiriza yo kwirinda kandi nta n’ibintu byo gukabya birimo”.
Ku bantu bafitanye amasezerano n’ibigo byabahaye amadeni nyamara imirimo bakoraga bishyura ikaba yahagaze, urugero rukaba rwagaragajwe n’abikopesheje moto ku mushoramari wo mu mujyi wa Kigali kandi bakaba batemerewe gukora bityo kwishyura bikaba byabagora, Minisitiri Shyaka yavuze ko ari ikibazo cyo kuganiraho kandi kizakemuka.
Agira ati, “Icyo ni ikibazo cyumvikana, niba bavuga ko bafashe moto bakaba bishyuraga bakoze none bakaba basaba ko igihe batakoze batakwishyura icyo kirumvikana abantu baraza kureba uko baganira n’amabanki kirumvikana rwose”.
Minsitiri Shyaka w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri Ngamije w’Ubuzima bagarutse kandi ku mikorere yo mu bice by’icyaro aho bigaragara ko butike zicuruza ibyo kurya usanga zinacuruza inzoga bikaba byateza urujijo.
Abo bayobozi bavuze ko ari ho umukoro w’inzego z’ibanze uhera ku mudugudu ugaragara cyane kugira ngo hatagira abanywa inzoga bitwaje guhaha ibyo kurya byananirana hakitabazwa inzego z’umutekano na zo ziteguye gufasha muri byose.
Bibukije ko ayo mabutiki akomeza gukora ariko akitwararika yirinda kugwirwa n’ibihano biteganyijwe ndetse no kuba aho hateraniye abantu bashobora kuhandurira Coronavirus.
Ku bindi bishobora birimo ingendo z’abajya ku kazi katagomba guhagarara, ndetse n’ibindi bibazo byatungurana inzego zibishinzwe ngo zirakomeza kubiganiraho ariko hibandwa cyane ku gukomeza gufata ingamba zo kwirinda iki cyorezo gihangayikishije isi yose.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Minister ,nimukurikurane icyijyanye n’ubukode bw’amazu rwose kko banyirayo batumereye nabi kndi ntitwasubira iwacu kwifishi yumuryango bitemeww
Ahubwo se abantu bagujije amafaranga muri bank bishyura ari uko bayakoreye abantu bakaba ntaho barikuyakura bitewe nuko ntawemererwa kujya kuyakorera ,biragenda bite?
Ikindi kintu mwadufasha ho ni ikigendanye n’ ubukode bw’ amazu, ndetse na internet byibuze umuntu akaguma murugo afite Amakuru, ikindi ni amazi n’ umuriro, ibyo ni ibintu by’ingenzi ku muntu udasohoka
Ahubwo mudufashe za boutique zo muri quartier ziratwishe,zazamuye ibiciro ku uryo bukabije.
Uravugisha ukuri kabisa
Ahubwo mudufashe za boutique zo muri quartier ziratwishe,zazamuye ibiciro ku uryo bukabije.