Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu igiye kurangiza ibirarane by’imanza zo ku rwego rw’ibanze

Mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu bamusabye gukemura ikibazo cy’imanza zikigaragara mu nzego z’ibanze zirimo n’iza Gacaca.

Depite Mukamana Elisabeth yagaragarije Minisitiri Musabyimana ko kutarangiza imanza ku gihe biri mu bituma abaturage badahabwa ubutabera ku gihe.

Depite Mukamana avuga ko imanza zari ziteganyijwe mu karere ka Nyarugenge zari 236 kugeza ubu zikaba zitaracibwa ngo zirangizwe.
Ati “Hari umwihariko izi manza zifite bituma zitarangizwa ngo abaturage bahabwe ubutabera ku gihe”.

Depite Rubagumya Emma Furaha avuga ko mu igenzura bakoze basanze hari imanza zitararangizwa bigatuma bidindiza abaturage guhabwa ubutabera.

Ati “ Ntituramenya impamvu zitarangizwa ariko turasaba ko byakwihuta abaturage bagakemurirwa ibibazo ku gihe ikindi imanza twagaragarijwe na Ministeri y’ubutabera ndetse na Minaloc zahuzwa ubundi zikarangizwa”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko mu gihe cya vuba ibirarane by’imanza zitarangizwa bizabonerwa igisubizo binyuze mu mavugururwa y’imbonerahamwe z’imirimo arimo gukorwa mu gihugu cyose.

Ati “ Hari utugari tugeze kuri 330 nkuko twabivuze turimo gushakirwa abakozi, nibagera mu kazi bazatangira kugira ibyo bakora kuri izo manza, ikindi cyadindije izi manza ni uko bamwe mu bayobozi b’utugari bahindagurika bigatuma uko basimburanwa badahita bakomeza aho abandi bari bagereje bitewe nuko atatangiye urwo rubanza bigatuma zitarangira vuba ”.

Minisitiri Musabyimana avuga ko bizakemuka vuba izi manza z’ibirarane byose bikarangira.

Ku mwihariko w’imanza zaciwe n’inkiko gacaca, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko zimaze kurangizwa ku kigereranyo cya 91%, izisigaye zikaba ari izagaragayemo imbogamizi zikomeye ikomeje gufatanya n’izindi nzego gushaka ibisubizo.

Intara y’Amajyepfo niyo iri imbere mu kurangiza umubare munini w’imanza zasizwe na Gacaca naho uturere twa Kirehe, Ruhango n’Umujyi wa Kigali bikaza inyuma mu kurangiza izo manza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka