Minisiteri nshya y’Ikoranabuhanga n’itumanaho yahawe umunyamabanga uhoraho

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegekonshinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje Maj Gatarayiha Francois Regis nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri nshya y’Ikoranabuhanga n’itumanaho.

Maj Gatarayiha Francois Regis yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabunga
Maj Gatarayiha Francois Regis yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabunga

Ni nyuma y’uko Minisiteri yahoze ari iy’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, igabanyijwemo Minisiteri ebyiri zirimo iy’Urubyiruko ukwayo, n’Iyikoranabuhanga n’itumanaho ukwayo.

Major Francois Regis yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yari yaragezemo avuye mu kigo kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, aho yari ashinzwe ishami ry’ikoranabuhanga.

Abandi bayobozi Perezida Kagame yashyizeho nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ribivuga, harimo Fatina Mukarubibi wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Harimo kandi Nibishaka Robert wagizwe umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, hakabamo na Aime Muzora, wagizwe Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC).

Iri ni itangazo rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho aba bayobozi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndifuza kubasaba ubufasha kugiranga mbone imfashanyo yanjye n,
ibihembo byanjye,nemerewe na Yahoo Finance France.

Munyakazi Augustin. yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

dufite Perezida wumva ibibazo byacu ni nacyo tumukundira,naho ubundi wasac yari yarataye umurongo kabisa.Sano yari yarabaye ruvumwa mubakiliya no mu bakozi be.amazi yarabuze muri kigali ni mijyi minini yose.kubera poor planification.ugeze muri warehouse zo mu gishanga urumirwa kuko nta gikoresho kirimo,haheruka ibya ewsa.

lawrence yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka