Minisitere y’Ubutabera yahagurukiye ababyeyi b’abana bo ku mihanda

Minisitiri w’Ubutaber,a Busingye Johnson, aratangaza ko ababyeyi bareka abana bakajya kuba ku mihanda bagiye kuzajya bakurikiranwa mu mategeko.

Asoza umwiherero wa gatanu w’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera ku wa 1 Mata 2016, Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, yavuze ko ibyaha byo gufata ku ngufu, kureka abana bakajya ku mihanda, icuruzwa ry’abantu no kunyereza umutungo wa Leta bigomba gushyirwamo imbaraga bigacika.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnson Busingye (No2 uvuye iburyo), aratangaza ko amategeko agiye kuvugururwa ababyeyi bareka abana babo bakajya kuba ku mihanda bakajya bahabwa ibihano biremereye.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye (No2 uvuye iburyo), aratangaza ko amategeko agiye kuvugururwa ababyeyi bareka abana babo bakajya kuba ku mihanda bakajya bahabwa ibihano biremereye.

Minisitiri Johnson Busingye, yagarutse cyane ku kibazo cy’abana bo ku muhanda, avuga ko nta mwana ubyarwa n’umuhanda kandi nta mwana ubyuka ngo ajye ku muhanda adafite impamvu ibimuteye, asaba ababyeyi kwita ku bana kuko umwana wakuriye ku muhanda bigira ingaruka.

Ati “Tugomba guca umuco wo kurerera ku muhanda kuko nta cyiza bariya bana bahakura uretse uburere bubi bugira ingaruka ku gihugu. Umwana avuka mu muryango kandi agomba kuwurererwamo no kuwukuriramo kugira ngo nawe azagire icyo yigezeho ageze no ku gihugu.”

Minisitiri Busingye avuga ko mu mategeko y’u Rwanda nta bihano bikomeye bihabwa ababyeyi batitaye ku bana byabagamo, ariko ngo kubera uburemere bw’ikibazo cy’abana bajya kuba ku muhanda ngo amategeko agiye gusubirwamo.

Amategeko asanzwe yagenega amande y’ibihumbi 50 cyangwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka.

Minisitiri Busingye akavuga ko biziyongera kugira ngo buri mubyeyi yumve agaciro ko kurera no kwirinda ko umwana ajya kuba ku muhanda.

Minisiteri y’Ubutabera ihagurukiye ikibazo cy’abana bo ku muhanda nyuma y’uko Perezida Kagame akivuzeho ubwo aherutse mu Karere ka Rubavu mu mpera za Werurwe 2016.

Icyo gihe yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose ngo abana bajye mu ishuri ariko ashingiye ku mibare ngo yabonye abana biga bajya kungana n’abatiga, asaba ko ikibazo gituma abana bata amashuri bakajyanwa mu mirimo cyakurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka