MINISANTE yasobanuye impamvu Musanze yashyiriweho ingamba zihariye zo kurwanya COVID-19

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, Akarere ka Musanze ni ko kafatiwe ibyemezo bitandukanye n’ibyafashwe ahandi mu gihugu, nyuma y’uko mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bwagaragaje ko mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% basanze baranduye COVID-19.

Umujyi wa Musanze washyiriweho ingamba zihariye
Umujyi wa Musanze washyiriweho ingamba zihariye

Ni Akarere kafatiwe ibyemezo by’uko ingendo zihagarara saa moya z’umugoroba, mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zihagarara saa tatu.

Si ingendo gusa zafatiwe ingamba mu mujyi wa Musanze kuko n’inama zibujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu n’umubare w’abitabira Misa n’Amateraniro ukaba utagomba kurenza 30%, imihango yo gushyingura ikaba itagomba kurenza abantu 30.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko ibyemezo byafatiwe Akarere ka Musanze bijyanye n’uburyo ubwandu bwagiye bwiyongera muri ako Karere umunsi ku wundi, agaruka ku bushakashatsi bwa MINISANTE bwagaragaje ko mu bantu bapimwe muri uwo mujyi 13% basanganywe ubwandu bwa COVID-19.

Yagize ati “Muri iyi minsi twakoze ubushakashatsi ku bantu batandukanye mu bice bitandukanye dusanga Musanze ifite umwihariko ku bwandu buri hejuru cyane, ugereranyije bugeze nko ku gipimo cya 13% by’abantu bapimwe. Ufashe abantu batandukanye hariya mu muhanda bivuze ko ubwandu buri ku rwego rurenze ahandi hose mu gihugu”.

Yongeye agira ati “Ingamba zihariye za Musanze rero zagiyeho kugira ngo tugabanye ubwandu buri kugaragara i Musanze, no kugira ngo bidakoma mu nkokora ibikorwa bimwe bihakorerwa cyane cyane nk’ubukerarugendo ariko kandi no kurinda abaturage n’inzego z’ubuvuzi kugira ngo zitarengerwa n’icyorezo”.

Mu minsi ishize ubwo Kigali Today yasuraga bamwe mu bakorera muri uwo Mujyi hagamijwe kumenya uburyo ingamba zo kwirinda COVID-19 ziri kubahirizwa, yasanze hari ukudohoka aho ubukarabiro ku maduka na za butike ndetse no ku bigo binyuranye busigaye ari nk’umutako.

Bumwe usanga nta mazi bugira, ubundi budakora ndetse n’ahagaragaye ubukarabiro bwujuje ibyangombwa ugasanga abajya gusaba serivise zinyuranye haba muri butike barinjira batitaye ku gukoresha izo kandagira ukarabe.

Bumwe mu bukarabiro amazi aza ari ibitonyanga ku buryo abaturage batinda bakaraba
Bumwe mu bukarabiro amazi aza ari ibitonyanga ku buryo abaturage batinda bakaraba

Hari n’aho bigaragara ko ubwo bukarabiro budafite amazi, ukeneye gukaraba yasanga nta mazi agahitamo kujya kwaka serivise adakarabye. Urugero ni ku bukarabiro bwo ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze bwamaze icyumweru budakora na n’ubu amazi akaba aza ari make ku buryo bisaba umuturage iminota isaga itatu akaraba ibitonyanga by’amazi ugasanga imirongo ibaye miremire.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today ati “Dusabwa gukaraba ariko uragera ku bukarabiro ugasanga haraza igitonyanga umuntu akahamara iminota itanu, ibi ni kimwe mu bituma abantu bihuta bakwepa bakinjira mu isoko badakarabye”.

Hari n’aho usanga isabune zikoreshwa zitujuje ubuziranenge aho usanga ari amazi, hakaba abanga kuzikoresha bagahitamo kwaka serivise badakarabye.

Ikindi cyateye idohoka rikabije mu kwirinda COVID-19 hakaba hakomeje kwiyongera umubare w’abandura ni utubari dukora rwihishwa, aho n’abaturage ubwabo biyemerera ko badasiba inzoga kandi bakazinywera mu kabari nta kintu bishisha.

Umuturage umwe ati “Njye buri munsi icupa ndarisoma kandi ndisomera mu kabari ntacyo nishisha, gusa haba ubwo ngize ubwoba ko Polisi insanga mu kabari ngasohoka nkarisomera ku rubaraza, ariko byo utubari turakora rwose, ndarisoma da!”.

Kuba utubari tumwe na tumwe dukora rwihishwa, abenshi mu batungwa agatoki, ni abayobozi b’inzego z’ibanze badatanga amakuru ugasanga ibikorwa byose byo kwirinda COVID-19 biraharirwa Polisi.

Abakorerabushake mu kazi ko gukangurira abaturage kwirinda COVID-19
Abakorerabushake mu kazi ko gukangurira abaturage kwirinda COVID-19

Mu bagize uruhare mu kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, harimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake rushimwa na benshi ku bwitange rwakomeje kugaragaza, n’ubwo rwakomeje kugaragaza imbogamizi ruhura na zo muri ako kazi, zirimo kubura uburyo bwabafasha mu kazi nko kubona isabune yo kumesa imyambaro baba biriranywe mu kazi aho baba biriwe bafasha igihugu gukumira COVID-19.

Umwe waganiye na Kigali Today yagize ati “Igihugu cyacu turagikunda ntituzigera tugitererana, aka kazi dukora karakomeye dukeneye ubufasha, nk’ubu iyi myambaro twiriranwa biba bisaba kuyifura wataha ugasanga nta sabune, wazinduka mu gitondo uza mu bufasha ukabura n’ayo gutega igare, twe abakobwa ntitukibona amavuta yo kwisiga, bibaye ngomba badufasha muri aka kazi tukabona ibikoresho nkenerwa”.

Undi ati “Dutewe ishema no kuba turi gufasha Leta mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi turabikora twishimye, gusa ducibwa intege no kumva abo mu tundi turere bahembwa twe tukabura n’ay’isabune, mfite inshuti zanjye i Kigali zirampamagara ziti twe twahembwe, twese twakagombye gufatwa kimwe mu gihugu hose”.

Mu bindi byatumye COVID-19 ikwirakwira mu Karere ka Musanze kandi ni abaturage batambara udupfukamunwa uko bikwiye aho usanga hirya no hino mu mihanda abenshi batumanuye batwambariye ku kananwa abandi badutwaye mu ntoki.

Nyuma y’uko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert na we yagaragaje uburyo habayeho ukudohoka gukabije mu kwirinda COVID-19 muri ako Karere aho mu barwayi bari gukurikirana harimo umubare munini w’abarembye.

Yagize ati “Ntabwo nabura kubivuga abaturage baradohotse mu buryo bukabije, aho tunyura hose mu makaritsiye no mu mihanda y’igiturage turabibona, ntibambara udupfukamunwa uko bikwiye, guhana intera ntibikorwa ntibakaraba intoki abantu baradohotse ni yo mpamvu uburwayi bukomeje kwiyongera. Niba tubona abantu bakatubwira n’abo bahuye twabapima tugasanga bararwaye biratwereka ko ibijyanye n’ubwirinzi burimo ikibazo gikomeye.

Ubwiyongere bwa COVID-19 muri uyu Mujyi wa Musanze bushobora kubangamira ibikorwa birimo iby'ubucuruzi n'ubukerarugendo, ikaba ari yo mpamvu hakajijwe ingamba zo kwirinda
Ubwiyongere bwa COVID-19 muri uyu Mujyi wa Musanze bushobora kubangamira ibikorwa birimo iby’ubucuruzi n’ubukerarugendo, ikaba ari yo mpamvu hakajijwe ingamba zo kwirinda

Mu gukumira ubwo bwandu bukomeje kwiyongera muri ako karere, ubuyobozi bw’Akarere bwashyizeho ingamba ahakomeje gukorerwa ubukangurambaga mu mirenge inyuranye no mu bigo by’amashuri bashishikariza abaturage kwirinda COVID-19.

Mu gukaza izo ngamba kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwashyizeho imodoka ebyiri za Coaster zigenda mu mihanda zifata abakomeje kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku bufatanye na Polisi, aho mu isaha imwe izo modoka zishyizweho hahise hafatwa abarenga ijana batambaye udupfukamunwa bajyanwa muri sitade bafatirwa ibihano.

Nyuma kandi y’uko Inama y’Abaminisitiri ifatiye ingamba Akarere ka Musanze, abafite amahoteli barataka ibihombo aho hari n’abari baraye muri ayo mahoteli biteguye inama mu gitondo bucya babwirwa ko izo nama zitakibaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dukomeze twirinde ubwandu bushya bwa covid-19, ariko n’abapolisi nabo bashake uburyo bushya bazajya bambikamo umuntu amapingu bashyizemo intera(maintain social distance).

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Dukomeze twirinde ubwandu bushya bwa covid-19, ariko n’abapolisi nabo bashake uburyo bushya bazajya bambikamo umuntu amapingu bashyizemo intera(maintain social distance).

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka