MINISANTE yahagaritse abamamaza ibikorwa by’ubuvuzi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ribuza kwamamaza ibikorwa byose by’ubuvuzi mu gihe baba batabiherwe uburenganzira n’iyo Minisiteri.

MINISANTE ishingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 20/0004 yo ku wa 09/01/2019, abuza kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibiganiro bigendanye mu gihe ubikora atabiherewe uburenganzira.
Iyo Minisiteri iramenyesha Abanyarwanda, abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru n’ubuyobozi bw’ibanze ibi bikurikira:
1. Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhandanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y’itumanaho.
2. Ibigo by’itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse gusa igihe ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa, agaragaje icyangombwa cya Minisiteri y’Ubuzima kibimwemerera.
3. Bibujijwe kandi gutanga ibiganiro by’ubuvuzi cyangwa byerekeye imiti udahagarariye Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo, ikigo, urwego, cyangwa ivuriro byemewe na Minisiteri y’Ubuzima.
Itangazamakuru ribujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu rwego wavuzwe haruguru.
Minisiteri y’ubuzima irasaba buri wese bireba kubahiriza aya mabwiriza hirindwa ibihano byafatirwa utabyubahiriza.
Iri tangazo rya Ministeri y’Ubuzima risohotse mu gihe hirya no hino mu gihugu, usanga hari abakora ubuvuzi bifashishije imiti ya Kinyarwanda bakayamamaza bakoresheje umuyoboro w’itangazamakuru, ndetse bamwe ugasanga banayicuruza bakoresheje imbuga nkoranyambaga za facebook, twitter, Instagram n’izindi kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora.
Abakora ubuvuzi bose barasabwa guhita bahagarika ibikorwa byo kwamamaza bari basanzwe bakora kuva tariki 9 Nyakanga 2022 iri tangazo rishotse.
Ohereza igitekerezo
|
Haracyaboneka abamamaza imiti ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp nibigezirwe neza kuko mfite ibihamya by’ibyo baba banditse
Kubihagarika nibyo. ni na byiza cyane kuko usanga ntaho bataniye n"abatekamutwe
Ariko hazajye hazakorwa ubugenzuzi
Ko byahagaze koko kuko hari benshi numva bajya ku ma Radio ukumva bafite ikiganiro bacishaho bacyise irindi Zina ariko wagikurikirana ugasanga ibivugirwamo nibyo byo kwamamaza ubwo buvuzi bwabo
Kandi Inyito y’ikiganiro ataricyo yari isobanuye
Kubihagarika nibyo. ni na byiza cyane kuko usanga ntaho bataniye n"abatekamutwe
Ariko hazajye hazakorwa ubugenzuzi
Ko byahagaze koko kuko hari benshi numva bajya ku ma Radio ukumva bafite ikiganiro bacishaho bacyise irindi Zina ariko wagikurikirana ugasanga ibivugirwamo nibyo byo kwamamaza ubwo buvuzi bwabo
Kandi Inyito y’ikiganiro ataricyo yari isobanuye
Twizere ko ya matangazo ya wa mugore wirirwa arunguruka bagenzi be ahita avanwaho. Yari abangamye cyane rwose
Abanshi bari nibisambo ngaho ngo bafite iyongera IGITSINA ubundi ngo bafite itera ishaba....