MINIRENA yahagurukiye ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Burengerazuba

Minisitiri ufite umutungo kamere mu nshingano ze, Kamanzi Stanislas, afitanye inama n’abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 ku cyicaro cy’Intara mu karere ka Karongi; nk’uko amakuru yizewe neza agera kuri Kigali Today abitangaza.

Iyo nama bivugwa ko izatangira saa tatu za mu gitondo izasuzuma ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara, ibibazo birimo n’ingaruka ku bidukikije (cyane cyane imigezi).

Intara y’Iburengerazuba ni hamwe mu hantu hakungahaye ku mutungo kamere uri mu butaka cyane cyane zahabu usanga mu karere ka Nyamasheke na Wolfram muri Rusizi, Gasegereti (Casseterits) na kolta (coltanum), mu karere ka Ngororero, Rutsiro na Karongi.

Kigali Today izabakurikiranira iby’iyo nama.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka