MININTER irasaba abagize Community Policing gutanga amakuru ku gihe
Abagize inzego z’umutekano ku mudugudu “community policing” barasabwa kujya bakorana n’inzindi nzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano mu gugatanga amakuru; nk’uko babikanguriwe na minisiteri y’umutekano mu gihugu (MININTER) tariki 02/10/2012 mu kiganiro kigamije gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Miniseteri y’umutekano, iri mu gikorwa cyo gukangurira abaturage gufata iya mbere mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba batangira amakuru ku gihe. Muri buri mudugudu hagiye hashyirwaho abaturage bafasha abandi mu gutanga amakuru (community policing).
Uru rwego minisiteri y’umutekano ivuga ko ari urwego bashima cyane, kuko ari rwo jisho ry’inzindi nzego; nk’uko bitangazwa na Supt. Azarias Uwimana ushinzwe igenzura ry’umutekano muri MININTER.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko hari abantu bamwe muri izi nzego za Community Policing batagikorana n’izindi nzego, gusa ariko ngo rurimo gutanga umusaruro mwiza, kuko mu mezi atatu gusa bigaragara ko umutekano wagiye wiyongera.

Abagize community policing bo bavuga ko mu kazi kabo bahura n’ingorane zirimo kuba batagira ibikoresho ndetse n’umwambaro ubaranga.
Nsabimana Emmanuel uri mu rwego rwa community policing mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Tambwe, mu murenge wa Ruhango, avuga ko hari igihe bajya mu ngo z’igaragaramo amakimbirane, ariko abaturage ntibabibonemo nk’abafite urwego bahagarariye.
Icyi kiganiro gitanzwe na minisiteri y’umutekano mu karere ka Ruhango, nyuma y’amezi atatu gusa hagaragaye intwaro 43 zavuye mu baturage; umuturage umwe yarampuye abandi bane barakomereka bazize intwaro zikinyanyagiye mu baturage.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|