MININFRA yasabye ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya II yihutishwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Bwana Olivier Kabera, yasuye urugomero rw’amashanyarazi rurimo kubakwa rwa Nyabarongo II asaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa rukaba rwuzuye bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2027.
Uyu munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), Armand Zingiro basuye imishinga itandukanye y’ibikorwa remezo bigamije kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.
By’umwihariko basuye imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru basobanurirwa aho imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze ishyirwa mu bikorwa.
Ni imishinga Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo rwiyemezamirimo (Contractor) ufite kompanyi yubaka yitwa SINO HYDRO CORPORATION LTD. Ni kompayi yari yihaye intego yo kuba yashoje imirimo yo kubaka urwo rugomero mu Ukuboza k’umwaka wa 2026 ariko ikagaragaza ko kubera impamvu zitandukanye imirimo yo gusoza urwo rugomero iteganijwe kuzarangira muri 2027.
Umunyamabanga wa Leta Bwana Kabera Olivier yashimye ubuyobozi bwa REG mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo kubaka urwo rugomero anabasaba ko hakomeza gukurikirana iyo mirimo yo kururangiza ndetse abakozi barwubaka bagakora amanywa n’ijoro ariko urwo rugomero rukarangizwa mu gihe impande zose zemeranyije.
Yanasabye kandi ko habaho koroherezwa mu buryo bwo gutumiza mu mahanga no kwakira ibikoresho byo kubaka urwo rugomero mu buryo bworoshye hatabayeho ko ibyo bikoresho bitinda mu nzira cyangwa mu bubiko muri za gasutamo nka MAGERWA n’ahandi.
Yanasabye kandi ko REG yareba uburyo bwo kongerera ubumenyi abakozi bubaka urwo rugomero ku buryo n’Abanyarwanda ubwabo basigarana ubumenyi buhagije mu gukurikirana, kubaka no gusana ingomero z’amashanyarazi zitandukanye.
REG yasabwe kumenyekanisha kuri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo raporo y’ikibazo cyose cyabangamira imirimo yo kwihutisha imirimo yo kubaka urwo rugomero kugeza uyu mushinga urangiye, kugira ngo byihutishe akazi n’imirimo yo kurangiza kubaka urwo rugomero.
Bwana Kabera Olivier ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa REG, Armand Zingiro kandi basuye n’ibindi bikorwa bishobora kuzagirwaho ingaruka n’uyu mushinga harimo umuhanda w’ibirometero bitandatu [6Km], n’ibiraro bibiri bya Rubagabaga na Satinskyi, basaba ko byose bigomba gukurikiranwa kugira ngo hatazagira ikibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga kugeza urangiye.
Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II yatangiye mu 2022, bikaba byitezwe ko izarangira mu ntangiriro za 2027. Uyu mushinga ukaba witezweho kuzongeraho ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawati 43.5 ku ngano y’amashanyarazi mu gihugu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomuriro nimwishi ndagirango mbamenyeshe karongi mumurengewarugabano akagari kakabuga tubangamiwe nokutagira umuriro abanakwigabirabagora mudufashe muduhe umuriro murakoze
Uwo muriro ni mwinshi bagerageze abaturage bacanirwe ku rugero rwo hejuru... Kandi nibyo biraro bikorwe vuba bitabera REG imbogamizi ariko Kandi babanze bakore umuganda byaba byiza