MININFRA irishimira ikorwa ry’imihanda yo mu karere ka Nyanza
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Alexis Nzahabwanimana, yemeza ko ibikorwaremezo byo mu karere ka Nyanza biri mu nzira nziza. Ibi yabitangaje ubwo yasuraga imihanda iri gukorwa muri aka karere, Kuri uyu wa Gatanu tariki 24/05/2013
Mu ruzindiko rwe yasuye imihanda itandukanye irimo gukorwa, yatangaje ko imirimo yayo irimo kwihutisha ku buryo butanga icyizere ko mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2013 izaba yararangiye.
Mu mihanda yasuye harimo iherereye mu gice cy’umujyi w’akarere ka Nyanza ndetse n’iyo mu nkengero zawo yari yarangiritse ariko ubu ikaba arimo gusanwa.

Asobanura ko imihanda yo mu karere ka Nyanza ikozwe neza ngo ku buryo ntacyo umuntu yayinega akurikije uko mu busanzwe igomba kuba yubatse. Imihanda yose irimo gukorwa muri ako karere ifite uburebure bwa kirometero 2,3 nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bubivuga.
Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasobanuye ko gutunganya neza iyo mihanda byari mu mihigo basinyanye n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.
Guverineri w’ Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwali, nawe wabonetse muri icyo gikorwa cyo gusura imihanda yo mu karere ka Nyanza irimo kubakwa yavuze ko kimwe no mu tundi turere, bafite intego yo gukomeza gutunganya ibikorwa remezo byaho birimo imihanda ihuze uturere n’utundi mu rwego rw’imihahiranire.
Imihanda yo mu karere ka Nyanza irimo gukorwa izatwara miliyari imwe na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu ngengo y’imali y’ako karere yateguwe mu mwaka wa 2012/2013
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakabyaramwe muzirikane na rehango, umuhanda Nyanza rehango gitwe Buhanda warangiritse kuburyo hakenewe ubufasha bw’ abanyarwanda Bose.
Mutuvuganire mwo kagira I mana mweeee!
Iyi mihanda irimo kubakwa muri Nyanza ifite ibyiza byinshi mbona ifitiye abaturage n’igihugu haba muri iki gihe ndetse n’ejo hazaza,byahaye akazi abaturage ba nyanza muri iyi minsi,mu gihe kizaza bizateza imbere ubukerarugendo muri uyu mugi kubera amateka yawo,bizanatuma hiyongera ibindi bikorwaremezo nk’ama hotel n’ubucuruzi buteye imbere.Ibyiza biri imbere wa mugani w’abanyarwanda.