MININFRA igiye guhangana n’ikibazo cy’ubukode ku bigo bya Leta

Ministeri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko igiye kubaka no kugura amazu yo gukoreramo mu rwego rwego rwo kurinda Leta gutanga amafaranga arenga miliyari ennye buri mwaka yo gukodesha aho ibigo byayo bikorera.

Amenshi mu mazu azagurwa ni ay’ikigo gishinzwe ubwitenyarize bw’abakozi (RSSB), hakongerwaho n’andi agiye kubakwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali; nk’uko Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Albert Sengiyumva yabivuze ubwo yari yitabye Komisiyo ishinzwe ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta, tariki 28/05/2012.

Kubura kw’ibiro byo gukoreramo biterwa n’ivuka ry’ibigo byinshi mu gihe gito gishize, hakiyongeraho no kubura kw’amacumbi y’abakozi ba Leta, nabo bagiye biyongera.

Minisitiri Nsengiyumva ati:” Dukeneye byibuze ibiro byo gukoreramo biri ku buso bya metero kare (m2) ibihumbi 18, ndetse n’uho gutuza abakozi hangana na metero kare ibihumbi 50.”

Ku bw’iyo mpamvu Leta irateganya kugura amazu yo gukoreramo ya RSSB, nk’iri ahitwa kuri Peage, iyo ku Kicukiro, iy’i Remera hafi ya Stade, n’izindi; ndetse no kubaka ibiro bishya.

Guhera mu mwaka utaha wa 2013, ibyo biro bizubakwa hafi y’aho ibiro bya Ministiri w’Intebe biri, ndetse n’aho Ministeri y’Ubuhinzi yahoze ikorera.

Minisitiri Nsengiyumva yongeraho ko hari n’ikibazo cy’aho gushyira za Ambasade zikorera mu Rwanda, nacyo kizigwaho mu gihe cya vuba.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka