MINICOM na NIRDA byanenzwe kuba inganda zashyizwe mu turere zarananiwe gukora neza

Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu
Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) n’abafatanyabikorwa bayo, baranengwa kuba barananiwe gushyiraho ibigo bitunganya umusaruro (Community Processing Center ‘CPC’), kandi byari byitezwehho kuzamura urwego rw’inganda mu Rwanda, bihereye ku rwego rw’Akarere.

Gahunda yo kubaka ibyo bigo ‘CPC program’ yatangijwe mu 2013, hashorwa agera kuri Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bigo bitandatu, habanza kugurwa ubutaka, ibikoresho no gutegura uko bizubakwa.

Ku ntangiriro, Guverinoma y’u Rwanda yashakaga gutangira ibyo bigo, cyangwa se izo nganda ntoya nyuma ikazegurira urwego rw’abikorera.

Mu bafatanyabikorwa harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’iterambere mu by’Inganda (NIRDA), hiyongeraho Ikigega cy’ingwate mu Rwanda (BDF) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Izo nganda ntoya esheshatu harimo uruganda rutunganya impu mu Karere ka Gatsibo, uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, urutunganya urwagwa rw’ibitoki mu Karere ka Rwamagana, uruganda rutunganya amata mu Karere ka Burera , uruganda rutunganya ubuki mu Karere ka Rutsiro ndetse n’urukora ibijyanye n’ububumbyi mu Karere ka Nyanza.

Ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Béata U. Habyarimana, yatumijwe n’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo asobanure impamvu izo nganda zitubatswe ngo zikore ibyo zari zigenewe gukora, ahubwo bigateza Leta igihombo cy’asaga Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yakurikiranye iby’iyo gahunda yo kubaka inganda ntoya mu turere, yagaragarije igihombo Guverinoma yagize cyatewe ahanini no kuba nta nyigo zakozwe neza, z’uko izo nganda zizakora, ikindi habura abazikurikirana n’imikoranire irabura, kuri ibyo hakiyongeraho ibikoresho bihari bitabyazwa umusaruro.

PAC yagaragaje ko inyinshi muri izo nganda, mu gihe zatangizwaga, zitigeze zishyiraho uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora, cyangwa se ngo zikore gahunda y’ibikorwa ziteganya gukora. Inyinshi muri zo rero, ngo zahise zihomba zigitangira, kubera umusaruro mukeya, izindi zimara hafi imyaka itatu zidakora.

Urugero, nk’uruganda rwo mu Karere ka Rwamagana rwari rugenewe gutunganya urwagwa rw’ibitoki, Inteko Ashinga Amategeko yabwiwe ko rwakoraga ku rwego rwa 1%, kandi urwagwa rukengeshwa amaboko.

Raporo yagaragaje ko uruganda rutunganya ibirayi mu Karere ka Nyabihu, rwaguze ibikoresho bijyanye no gupfunyika ibirayi ga nk’amafiriti yumishije (crisps), bifite agaciro ka Miliyoni 22.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibyo bikaba byaragombaga gupfunyikwamo toni 40 za ‘crisps’ zikagurishwa mu myaka ine, ariko toni 19 ni zo zashoboye gupfunyikwa, ibyo bituma ibyo bikoresho byari byaguriwe gupfunyikwamo biba imfabusa, nyuma y’imyaka ine, kuko byari byarengeje igihe.

Ku ruganda rw’inkweto zikozwe mu mpu rwo mu Karere ka Gatsibo, n’ubwo inkweto rukora zari zikunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ariko rwo ngo icyatumye rudakora neza, ni uko ibikoresho rwari rwahawe nk’impano, byari ibikoresho bishaje, ibyo bituma runanirwa gutanga umusaruro uko byari biteganyijwe.

Mu bisobanuro Minisitiri Habyarimana yatanze, yavuze ko izo nganda hirya no hino mu gihugu, koko zananiwe gukora uko byari biteganyijwe, ariko ngo hari icyakozwe ndetse n’amasomo byasize, kuko hari bamwe mu bayobozi birukanywe, abandi bakurikiranwa mu nkiko kugira ngo bagarure imitungo banyereje, kugeza ubu, ngo hakaba hamaze kugaruzwa agera kuri Miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari ubufatanye hagati ya ‘BDF’, ‘NIRDA’, uturere na za Koperative, eshatu muri izo nganda zamaze kwegurirwa abikorera, mu gihe ibindi bibazo bijyanye n’izo nganda birimo gukemurwa. Gusa ngo habayeho ikibazo cyo kunanirwa gukurikirana iyo mishinga.

Ati “Ni yo mpamvu habayemo amakosa, harimo kugura ibikoresho cyangwa imashini zidakora, ariko ubu dufite abakozi bahoraho bakurikirana ibikorwa by’izo nganda ‘CPC ‘, kandi dufite uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora (a marketing strategy) kandi ibyo byavuguruye imikoranire yacu na BDF”.

Abadepite babajije ibibazo bitandukanye, babaza niba intego igihugu cyari gifite mu byerekeye inganda zishobora kugerwaho mu gihe harimo ibibazo mu buyobozi bwa gahunda y’izo nganda ntoya ziri mu turere.

Depite Senani Benoit ati “Ubundi se ni gute mutangira umushinga, mutabanje kuwukorera inyigo? Hanyuma mugasaba ko abayobozi bafasha mu gihe hari ibyananiranye. Kuki ibyo mutabikora mu ntangiriro?”

Depite Nyabyenda Damien, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye izo nganda zidakora neza, ari uko nta nyigo zabanje gukorwa, asaba MINICOM gutanga ibisobanuro mu buryo bw’inyandiko, ikagaragaza icyabiteye.

Abadepite barimo Madina Ndangiza, Veneranda Nyirahirwa na Aimée Sandrine Uwambaje, basabye ‘MINICOM’ ko yakwandika igaragaza uko igihombo cyagenze, ingano yacyo n’uwo byaryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka