MINICOM iri gushaka igisubizo ku ibura ry’ibyo gupfunyikamo
Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda MINICOM iratangaza ko iri gushakisha ibisubizo ku bibazo by’abatunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byo kubona ibyo gupfunyikamo, kimwe no kubona ibyo abaturage bahahiramo mu gihe politiki ya Leta ari uguca ibikoze muri pulasitiki n’amasashi atabora.
Bitangajwe mu gihe abafite inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Karere ka Karongi, baherutse kwitabira imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa JADF i Karongi bagaragaza ko bahangayikishijwe no kubona ibyo bapfunyikamo, imitobe y’imbuto n’ibiribwa birimo amadanzi na za biswi bikozwe mu bijumba.
Abikorera mu Karere ka Karongi bavuga ko nyuma yo guhinga no kugera ku musaruro uhagije w’imbuto z’inanasi, amatunda n’izindi zishobora kuvamo imitobe, bigiriye inama yo kubaka inganda nto ziwongerera agaciro.
Bavuga ko bamaze gushinga izo nganda baje gukomwa mu nkokora no kubura ibyo gupfunyikamo, kuko bagikoresha pulasitiki n’amasashi kandi bitemewe na Leta, naho ababonye ibyo gupfunyikamo bibora bikaba bihenze.
Nshimiyimana Francois umwe mu bakora biswi n’amandazi, keke n’imitobe mu bijumba, avuga ko uko ibyo gupfunyikamo bihenda ari nako abakiriya batitabira cyane kugura, kuko igiciro kiba kiri hejuru, akifuza ko mu Rwanda hashyirwaho uburyo bwo kwikorera ibyo gupfunyikamo.
Agira ati, “Niba nk’ikilo cy’ibijumba kigura amafaranga 500frw, usanga kigera mu buryo bwo kugipfunyika kigura 3000frw urumva ko agaciro kaba kiyongereye cyane, dukeneye ko abakora ibyo gupfunyikamo mu Rwanda biyongera kuko ubu natangiye no gukora biswi mu bigori mvuye no ku bijumba”.
Nyirabihogo Rusi avuga ko Koperative yabo Dushishoze, nayo yongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, nyuma y’uko abari barangije Kaminuza bishyize hamwe ngo barwanye ubushomeri barangije kwiga maze batangirira mu buhinzi.
Avuga ko bamaze kubona umusaruro ukabura isoko batekereje kuwongerera agaciro, batangira gukora umutobe w’amatunda ufungurwa n’udafungurwa, inkeri na Komfitire kuva mu mwaka wa 2009.
Avuga ko bafite ubushobozi bwo gutunganya byinshi, ariko bahangayikishijwe n’amacupa yo gupfunyikamo, kuko mu Rwanda batayakora bigasaba kuyatumiza hanze, hakaba n’igihe ibyo gupfunukamo bibura dore ko nka za pulasitiki zitemewe.
Agira ati, “Ubu Leta ishaka ko dukoresha ibyo gupfunyikamo bibora, icupa rimwe dufungamo umutobe rigura 500frw kandi riba rizajugunywa, turifuza ko Leta idufasha gushyiraho inganda zikora ibyo gupfunyikamo kuko biratugora cyane bisaba gutumiza mu Bushinwa rimwe na rimwe tukanabibura”.
Leta ivuga iki kuri ibi bibazo bihangayikishje abafite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi?
Umuyobozi mukuru ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzin’Inganda MINICOM, Fred Mugabe atangaza ko kuva mu 2012 hafashwe ingamba zishingiye ku isesengura ry’icyakorwa ngo abakenera ibyo gupfunyikamo byujuje ubuziranenge babibone.
Avuga ko kugeza ubu bamaze kubona uruganda rw’ibyo gupfunyikamo bibora rwatangiye gukora muri uku kwezi kwa Kanama 2024, kandi rushobora kuzakemura ibibazo byinshi kandi ibidakemutse nabyo bishakirwe ibisubizo.
Agira ati, “Uru ruganda ruzakemura byinshi muri ibyo bibazo kandi n’ibitazakemuka hazakomeza gushakishwa ishoramari, rizatuma bikemuka tukabona ibyo gupfunyikamo bijyanye n’ibyo u Rwanda rusaba”.
Mugabe asobanura ko kuba hakigaragara amacupa ya pulasitike yinjizwa mu Rwanda ariko inganda z’Abanyarwanda zikaba zo zitemerewe kubikoresha, ngo hari kuganirwa uko imitobe n’ibifunze mu masashi biva hanze, bizashyirirwaho amafaranga y’inyongera yo gufasha kuyakusanya ngo azakurwemo ibindi bintu.
Agira ati, “Niba mu Rwanda hataraboneka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo cy’amacupa abora, ingingo ya kane y’itegeko iteganya ko bisabwe na REMA hashobora kuba hakoreshwa ibihari mu gihe hagishakishwa ibindi bisubizo aho bishoboka”.
Ku kijyanye n’ibyo gupfunyikamo bikiri bikeya bigatuma Abanyarwanda bapfunyika mu mpapuro zakoreshejwe zanditsweho, Mugabe avuga ko muri uyu mwaka hamaze kubakwa uruganda rukora impapuro zizifashishwa mu gukora amverope zijyanye n’igihe, bikazakemura ikibazo cy’abagihahira mu bikoze mu mpapuro zakoreshejwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|