MINEMA yasabwe ibisobanuro ku itinda ry’amafaranga yagenewe imishinga y’impunzi
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatanze ibisobanuro ku mpamvu amafaranga igenera imishinga yo guteza imbere impunzi yatinze kubageraho, ndetse amwe mu masoko agatangwa harimo amakosa.

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nyakanga 2025, yabarije mu ruhame MINEMA, ku bibazo bitandukanye byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, birimo no gutinza gutanga amafaranga igenera imishinga yo guteza imbere impunzi.
Depite Murumunawabo Cecile yagaragarije MINEMA ibibazo Komisiyo ibabaza birimo kuba baratinze gutanga dosiye muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), isaba amafaranga igenera imishinga yo guteza imbere impunzi, kuko ubundi basabwa kuyibagezaho mu gihe cy’iminsi 15, ndetse no kuyohereza mu gihe cy’iminsi 10.
Depite Murumunawabo avuga ko muri Raporo y’umugenzuzi w’Imari, yerekanye ko byagaragaye ko habayeho ubukererwe bugera ku mwaka.
Ati “Ese uku gutinda ni na cyo gituma n’abagombaga gutanga amafaranga y’inkunga batinda ku buryo imyaka itanu irangira bikiri kuri 55%”.
Yunzemo ko bakeneye ibisobanuro no ku gipimo cy’igenamigambi kikiri hasi, kuko kiri kuri 35% by’iyo mishanga.
Depite Murumunawabo yavuze ko muri ubwo bukererwe hari n’amafaranga basanze arenga Miliyari 10 aryamye kuri konti, kandi yaragenewe iyo mishanga.
Ati “Bigaragara ko nyuma y’imyaka itanu umushinga utaragera ku ntego kandi utugaragariza ko uyu mushinga ugamije kuzamura imibereho myiza y’impunzi n’aho batuye. Twagira ngo mugende mudusobanurira kuri buri kibazo twababajije n’impamvu yabiteye”.

Ikindi kibazo cyagarutsweho n’icya Laboratwari yo kuri Groupe Scolaire Paysannat mu Karere Kirehe, hagaragaye kurenza ibiciro by’isoko ugasanga hari n’aho ibigomba kugurwa byanditse inshuro ebyiri.
Ati “Hagaragayemo kurenza ibiciro kuko twasanzwe hari ibikoresho byagiye byandikwa inshuro ebyiri bigatuma igiciro cy’iryo soko birengaho Miliyoni 7 n’ibihumbi 900, ikindi ikibazo ni uko Rwiyemezamirimo yamaze guhabwa amafaranga menshi aburaho Miliyoni 1 kuri ayo yagiye yiyongera ku isoko. Iki ni icyuho kigaragara cyo guhombya Leta”.
Komisiyo yabajije MINEMA ikibazo cy’ibikoresho bimeze kimwe byahawe ibiciro bitandukanye muri TVET yo mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi no muri TVET yo muri Kirehe.
Ati “Amasezerano yarenzeho Miliyoni 6 n’ibihumbi 700, naho muri Kirehe arengaho Miliyoni 5 n’ibihumbi 500 yose hamwe akaba Miliyoni zisaga 22 n’ibihumbi 300. Kuba ibikoresho bimeze kimwe ariko mukabishyiraho ibiciro bitandukanye, Komisiyo iribaza impamvu ibibazo nk’ibi biri mu mishanga yanyu itandukanye. Mwagaragariza Komisiyo uburyo mugiye kurandura iyi mikorere”.
Abadepite bagize PAC baribaza impamvu ubugenzuzi bw’imbere muri iyi Minisiteri (interne) butigeze bubona ayo makosa yose.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yemereye PAC ko habayeho ubukererwe mu gutanga amafaranga yagenewe imishinga, biturutse kubkuba amafaranga yaratinze kuva muri BRD agezwa ku bigo by’imari.
Ati “Byagiye bibaho gutinda mu bigo by’imari kugira ngo byubahirize ibisabwa, bityo bibashe kugezwaho ayo mafaranga”.
Habinshuti avuga ko nubwo ubwo bukererwe bwabayeho butagize ingaruka ku bagenerwabikorwa, kuko nabo babaga barimo bishyura 50% y’inguzanyo bahawe ku mishanga yabo.
PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe na MINEMA biba ngombwa ko Perezida wayo, Muhakwa Valens, asaba Habinshuti Philippe kubasobanurira uburyo imishinga y’abagenerwabikorwa itagizweho ingaruka n’itinda ryo guhabwa ayo mafaranga.
Habinshuti avuga ko impamvu bitagize ingaruka ku mishinga y’Abagenerwabikorwa ari uko ayo mafaranga yatinze, yari ayo kunganira umushinga watangiye gukora.
Ati “Ubundi umugenerwabikorwa ahabwa amafangara n’ikigo cy’imari agakora umushinga we, agatangira kwishyura iyo nguzanyo yagera kuri 50% y’ayo yagujije noneho agahabwa indi nguzanyo ituruka mu mushinga wa Jyambere.
MINEMA yemeye ko aribo batindaga kugeza inkunga mu bigo by’imari, kugira ngo igerere ku bagenerwabikorwa babo ku gihe.
Nubwo habaye ubukererwe, kuri iki kibazo hatanzwe umucyo ko nta mafaranga akiri muri BRD ategereje kujya mu bigo by’imari, yose yamaze kugerayo.
Habinshuti yemera ko ubukererwe bwabayeho ariko bidakwiriye, gusa icyavuyemo ni uko ibyari bikenewe byakozwe, ubu amafaranga ataragera ku bagenerwabikorwa ni ategereje ko babanza kwishyura 50% by’inguzanyo y’imishinga yabo.

Ku bibazo byagaragaye mu mashuri ya TVET muri Gicumbi na Kirehe, Habinshuti yemeye ko utu turere twatanze nabi amasoko hakazamo ibigomba gukorwa inshuro ebyiri, ndetse n’ibigomba kugurwa bishyirwaho ibiciro bitandukanye kandi ari bimwe, yemeye ko ayo makosa yabayeho bayasabira imbabazi.
Ati “Navuga ko habayeho uburangare mu buryo amasoko yatanzwemo, ariko mu kubara no kwishyura kuri Groupe Scolaire Paysannat mu Karere Kirehe byarakosowe, rwiyemezamirimo yishyurwa amafranga agomba kwishyurwa.
Habinshuti avuga ko babikurikiranye mu kwishyura rwiyemezamirimo, basaba ko ahagaragara ibikoresho bisa inshuro ebyiri bikurwamo ndetse n’ibikoresho bisa bifite ibiciro bitandukanye birakosorwa.
Ati “Mu makosa yabayeho twakuyemo amasomo yo gukurikirana uko amasoko yose atangwa mu byiciro bitandukanye no mu nzego zose, ku buryo nta gihombo ku mutungo wa Leta kizajya kibaho kandi tubijeje ko amafaranga yose yagaragaye nk’igihombo agomba kugaruka”.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuberiki,amafranga agenerwa impunzi muyafise arko tukamara imyaka ine tutabona ibiryo canke gaz? Kuberiki baduhaye amafranga batubwira karayo gukora arko kugezubu akaba amaze guhagarika ubufasha twahabwaga? Ikindi ndabaza mbega impunzi ifise sitatit kwisi simwe? Kuberiki habaho ubusumbasumbane Kandi Bose arimpunzi?mbega hambavu yokumara imyaka ine atankunga harico mwoba mudutegekaniriza? Murakoze
iyo nkunga igenerwa impunzi yo kwiteza imbere, tuyumva kumatwi, ihora ivugwa ivugwa ariko tukayitegereza tukayibura,inzara yaduhereje umwuka munkambi kandi hari amafaranga atugenewe,urugero nk’aba singles ntanimpuhwe mutwumvira? ubu muzi ko tubayeho gute imyaka yose irenga 4 ntanisabune yo gufura dufashishwa? kuvuga ngo bayaha umushinga wamaze gutangira, hama abatagira icyo batangiza dupfe??