MINEMA yagaragaje imibare mishya y’ibyangijwe n’ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023 ari 131, bikomeretsa abantu 94 umwe aburirwa irengero.

MINEMA ivuga ko imiryango 4,871 yamaze guhabwa ibikoresho birimo iby’isuku, ibyo mu gikoni, ibiribwa n’ibiryamirwa.

Inzu zimaze kwangizwa n’ibiza ni 5598, naho abantu bavuye mu byabo kubera icyo kibazo ni 9231.

MINEMA igaragaza ko hari imihanda 14 yangijwe n’ibiza, muri yo 9 ikaba yarashoboye gusanwa, inganda 8 z’amazi zarangiritse zirimo; urwa Gihira muri Rubavu, Nzove muri Nyarugenge, Cyondo, Gihengeri muri Nyagatare, Kanyarusage na Nyabahanga muri Karongi, ariko muri zo hari 6 zamaze gusanwa, naho inganda z’amashanyarazi zangijwe n’ibiza ni 12, mu gihe izasubijwe ku murongo ari 5.

Iyo Minisiteri ikomeza igaragaza ko abo abaturage benshi bakuwe mu byabo n’ibiza, bamaze kugezwaho toni 145 z’ibiribwa, harimo ibishyimbo n’ibigori.

Ibiza byibasiye uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Karongi na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba byangiza imihanda ya Muhanga-Ngororero-Mukamira, Rubengera-Gisiza, umuhanda w’Akarere ka Gakenke wa Kiryi-Mubuga-Ruhondo, Giticyinyoni-Rushashi n’indi. Ibyo biza kandi byibasiye n’Intara y’Amajyaruguru.

Ku wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari kumwe n’abandi bayobozi, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu gushyingura abahitanywe n’ibiza, ageza ubutumwa ku bandi bubakomeza, ndetse asaba abakiri mu manegeka kuyavamo bwangu, kugira ngo hatagira abongera kuhatakariza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka