MINEMA iributsa abantu kuzirika ibisenge birinda Ibiza

Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu kwezi kwahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hateganyijwe ibikorwa byo kuzirika ibisenge no kwigisha abantu kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.

Taliki 13 Ukwakira buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kugabanya Ingaruka ziterwa n’ibiza, ni umunsi washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 1989, mu gukangurira abatuye isi kugabanya ingaruka z’ibiza, abaturage n’ibihugu byabo bakongera ubudahangarwa ku biza bibugarije.

MINEMA hamwe n’abafatanyabikorwa yateguye ibikorwa bitandukanye n’ubukangurambaga mu gihugu buzibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kongera ubufatanye mu kugabanya iyugarizwa ry’ibiza n’ibihombo biduteza”.

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yatangarije Kigali Today ko mu gihe cy’umuhindo hagwa imvura ivanze n’umuyaga mwinshi igatwara ibisenge by’inzu n’iby’amashuri, abaturage n’inzego zitandukanye bagashishikarizwa kuzirika neza ibisenge no gufata ingamba zo kwirinda ibiza muri rusange.

Agira ati "Ibikorwa bya mbere ni ugufasha abahuye n’ibiza ariko tukabafasha guhangana n’ibindi biza bishobora kuza. Twateguye ibikorwa byo kongera ubudahangarwa tureba aho duhura n’ibiza cyane nko mu miturire, hari imiryango tuzafasha mu kuzirika ibisenge mu Turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera ariko duhamagarira n’abandi kongera ubudahangarwa butuma batugarizwa n’ibiza."

Habinshuti avuga ko u Rwanda ruri mu Karere kibasirwa n’ibiza by’imvura bitewe n’imiterere ngo abantu bagomba kugenzura aho bubaka ndetse bakibanda gukomeza inyubako birinda ko zitwarwa n’umuyaga.

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri MINEMA, Habinshuti Philippe
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri MINEMA, Habinshuti Philippe

Akomeza avuga ko niba umuntu agenda mu muhanda akabanza kureba ko imodoka itamugonga, yagombye no kugenzura aho agiye kubaka, yaba agiye kugenda mu gihe cy’inkuba akirinda ko zamukubita cyangwa yaba agenda ahari imyuzure akirinda ko amazi yamutwara.

Habinshuti ibi abigarukaho mu gihe mu Rwanda kuva muri Mutarama 2021 abantu babarirwa muri 90 bamaze guhitanwa n’ibiza kandi hari benshi byakomerekeje ndetse byangiza amazu n’imyaka y’abaturage.

Icyakora avuga ko hashingiwe ku mibare, uyu mwaka ibyangijwe n’ibiza ni bikeya ugereranyije n’uwa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

jye ndahamyako ibafasha

JAMES yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

MINEMA sinzi niba itanga ubutabazi cg ishinyagurira abasenyewe ninvura numuyaga nubatse mukibanza nguze serwakira iransenyera akarere karabarura ariko amaso yaheze mukirere icyo utafasha umuntu ntukakimwizeze murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

MINEMA sinzi niba itanga ubutabazi cg ishinyagurira abasenyewe ninvura numuyaga nubatse mukibanza nguze serwakira iransenyera akarere karabarura ariko amaso yaheze mukirere icyo utafasha umuntu ntukakimwizeze murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka