MINEDUC, abarimu n’ababyeyi bongeye gusasa inzobe
Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph, yashimiye abarimu ku buryo bakoze neza mu mwaka w’amashuri ushize, ariko asaba n’ibitaragenze neza, nko gusiba kw’abarimu mu kazi n’ibindi byakosorwa, hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo n’abarimu bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga.
Uretse gushimira abarimu, Minisitiri Nsengimana yasubije ibibazo byinshi abarimu bagenda bagaragaza nk’ibibabangamira mu kazi kabo.
Icya mbere yasobanuye ni igituma abarimu bose bagomba guhemberwa muri Umwalimu SACCO, mu gihe hari n’ibindi bigo by’imari mu Rwanda.
Yagize ati, “Ngira ngo byaba byiza, dusubiye inyuma tukareba impamvu, Umwalimu Sacco yashyizweho, na nyirayo ni nde? Umwalimu SACCO yashyiriweho abarimu, rwose ngira ngo muribuka igihe yagiriyeho, uburyo yagiyeho ndetse ni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watangije iki gitekerezo, kubera ko yabonaga uburyo ZIGAMA CSS yari yashoboye gufasha abasirikare, akavuga ati kuki se abarimu na bo batafashwa, hakajyaho ikintu cyabo kibafasha kugira ngo biteze imbere? Ni uko Umwaimu SACCO yagiyeho”.
Minisitiri Nsengimana yakomeje asobanura ko mu mikorere ya Umwalimu SACCO, ikigamijwe ari iterambere ry’abarimu, mu gihe mbere itarabaho wasangaga bajya mu bigo by’imari na za banki bashatse, ariko ari nta n’imwe ifite inshingano zihariye zo kuzamura iterambere ryabo. Ibyo rero ngo ni byo bakwiye gutekereza, baharanira gukomeza gushaka icyatuma ikora neza bijyanye n’ibyo bayishakaho.
Ku kibazo kijyanye n’amahugurwa y’Icyongereza ahabwa abarimu n’abayobozi b’amashuri, n’icyo ayo mahugurwa agamije, n’impamvu bahugurwa ku Cyongereza gusa, kandi hari n’andi masomo menshi yigishwa, Minisitiri Nsengimana yavuze ko kwibanda ku Cyongereza ngo biterwa n’uko u Rwanda rwahisemo kwigisha muri uru rurimi.
Bityo rero, ngo bisaba ko abigisha n’abayobora amashuri bagira ubumenyi buhagije muri urwo rurimi bigishamo.
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko hari gahunda nshya, iteganya urwego rw’Icyongereza umwarimu agomba kuba ariho kugira ngo ashobore kwigisha muri urwo rurimi.
Mbere ya guhugurwa, hari isuzuma rikorwa, rigamije kureba urwego abarimu bariho, abo bigaragaye ko batari kuri urwo rwego nibo bajya guhugurwa. Ikindi yavuze ko ubu ari umwaka wa mbere iyo gahunda itangiye, ariko intego ni uko izamara imyaka itatu.
Yasobanuye kandi ko ikibazo cyatumye hari abarimu bari mu kazi ariko batari ku rugero rukwiye rw’Icyongereza, ari uko mbere abarimu bajyaga bakora Ikizamini cy’akazi, ariko ntihagenzurwe ikigero bariho mu rurimi rw’icyongereza.
Ku kibazo cy’abarimu bajya kuzamura urwego rw’impamyabumenyi zabo ku mashuri makuru na za kaminuza, ariko bagaruka ntibahemberwe urwego rw’amashuri bafite, Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyo bijyana n’ibyiciro umwarimu yigishamo.
Yagize ati, “ Iyo umwarimu yari afite impamyabumenyi ya A2, akajya kuri Kaminuza akabona iyo ku rwego rwa A1 cyangwa A0, icyo gihe REB ni yo imushyira aho agomba kwigisha, noneho agahembwa umushahara ujyanye n’amashuri yize”.
Ku kijyanye n’isura ya mwarimu ituma n’umwana ukiri ku ishuri yakunda umwuga wa mwarimu, cyangwa se ntawukunde bitewe n’uko abona mwalimu, Minisitiri Nsengimana yavuze ko isura nziza ya mwalimu atayihabwa n’undi muntu, ahubwo ari we uyiha.
Yagize ati, “Cyera mwarimu yari umuntu ukomeye cyane, ariko isura ya mwarimu si undi muntu uyimuha, niwe uyiha, kuko yari umubyeyi, yari umuntu wifata neza. Iyo mwarimu yitwaye nk’umubyeyi,nk’umurezi, arabyuhabirwa, kongeraho ko n’igihugu cyumvise akamaro ka mwarimu gishyiramo imbaraga nyinshi mu kumuteza imbere, igihugu gikora ibishoboka byose mu kuzamura ubuzima bwa mwarimu, ariko na mwarimu akwiye gushyiraho ake,…”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|