MINECOFIN irizeza abatwara abagenzi ko igiye kubishyura ibirarane ibafitiye

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yijeje Urugaga rw’Ibigo bitwara abagenzi (ATPR), ko amafaranga y’ibirarane urwo rugaga rumaze igihe rusaba rugiye kuyahabwa.

Ba nyiri imodoka bavuga ko kudahabwa inyunganizi bemerewe ngo byagize ingaruka kuri serivisi zo gutwara abagenzi
Ba nyiri imodoka bavuga ko kudahabwa inyunganizi bemerewe ngo byagize ingaruka kuri serivisi zo gutwara abagenzi

ATPR ivuga ko imodoka zirenga kimwe cya kabiri (1/2) zimaze guparikwa bitewe n’ubukererwe bw’amafaranga Leta isanzwe yishyura ibigo bitwara abagenzi, kugira ngo igabanyirize abaturage ikiguzi cy’urugendo.

Inyunganizi ku biciro by’ingendo ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kuva muri Covid-19, aho bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibigo bitwara abagenzi bihabwa amafaranga atuma ikiguzi cy’urugendo kitaremerera abaturage.

Ibaruwa ATPR yandikiye Minisitiri w’Intebe ku itariki ya 14 Werurwe 2023, ivuga ko Leta ifitiye ibigo bitwara abagenzi ibirarane by’amezi arenga atanu kuva mu kwezi k’Ukwakira 2022 kugera muri Gashyantare 2023.

ATPR ivuga ko kubura amafaranga yo gukoresha byatumye imodoka zigera kuri 1/2 cy’izo ibigo bikoresha ziparikwa, kuko habuze ubushobozi bwo kuzisana, kuzigurira ibikoresho (spare parts), kuzigurira mazutu, ndetse no guhemba abakozi bazikoresha.

ATPR ivuga ko kugeza ubu hari abakozi bamaze kujyana ibigo bakorera mu nkiko kubera kudahembwa, ndetse na banki zabihaye inguzanyo ngo ntizibyoroheye.

Umuyobozi Mukuru wa ATPR, Théoneste Mwunguzi, yaganiriye na Kigali Today avuga ko banditse amabaruwa menshi basaba ayo mafaranga y’inyunganizi ku biciro by’ingendo ariko ntibahabwe igisubizo na kimwe.

Mwunguzi yagize ati "Turashaka amafaranga kugira ngo dutware abaturage."

Urugaga ATPR ruvuga ko mu gihe cyo gucyura abanyeshuri baza mu biruhuko bishobora kugorana, bitewe n’uko imodoka zagabanutse cyane kandi ko kubura ubushobozi ari byo birimo gutuma serivisi z’ingendo zirushaho kuba mbi.

Uru rugaga rugizwe n’ibigo 27 bitwara abagenzi hirya no hino mu Gihugu, rwamenyesheje Minisitiri w’Intebe ko hari ibigo bishobora gufunga imiryango mu gihe ikibazo kivugwa cyaba kidakemutse vuba.

Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yemeye ko ayo mafaranga yakererewe guhabwa ibigo bitwara abagenzi, ariko ko ari mu nzira zo kubageraho.

Dr Ndagijimana ati "Hari ubukererwe bwo kwishyura ayo mafaranga yo kunganira umugenzi ugenda muri bisi, ariko birimo gukorwa, ngira ngo n’uyu munsi hari ayo bashobora kuba baraye babonye kandi bizakomeza."

ATPR ivuga ko imodoka zo gutwara abagenzi zitabaye nke nk’uko bivugwa, ahubwo inyinshi ngo zaraparitswe bitewe no kubura amafaranga yo kuzikoresha, ndetse n’ayo guhemba abakozi bazikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka