Minazi: Abafite abana mu rugo mbonezamikurire batangiye kubona inyungu zarwo
Mu ntara y’amajyaruguru babonye urugo mbonezamikurire rwubatswe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke.
Uru rugo mbonezamikurire rufite inshingano zo kwita ku mwana kuva nyina akimusama kugeza igihe atangiriye amashuri abanza, aho umwana ajya gutangira aya mashuri amaze kumenya iby’ingenzi agomba kuba azi mu gihe agiye gutangira amashuri abanza.
Bamwe mu babyeyi barerera muri uru rugo ntibashidikanya ku kamaro karwo kuko bemeza ko biteze ko abana babo bazahungukira ubumenyi bwinshi burimo no gutinyuka ubundi bakisanzurana n’abandi bana.

Melanie Mukahirwa utuye mu Kagari ka Munyana mu Murenge wa Minazi avuga ko yahoraga ababazwa n’uko nta hantu afite yamujyana kwigira kugira ngo ajijuke hakiri kare, gusa ngo kuba barabonye urugo mbonezamikurire arabona abana bazahungukira byinshi.
Ati “ibyo azahungukira ni byinshi ntabwo nabivuga byose ngo mbirangize gusa icy’ingenzi cya mbere mbona yahungukira ni ugutinyuka akabasha kujijuka, yabona abantu ntabashe kubatinya, ikindi ni uko ashobora gutangira kumenya kubara utuntu no kumenya utuntu tumwe na tumwe duciriritse bityo akabasha gukura akurira mu bujijuke atabashije kwigunga”.
Leonie Reberaho, umubyeyi ufite abana babiri muri uru rugo mbonezamikurire avuga ko yabazanye ashaka ko bazakurana ubumenyi, kandi mu gihe gito bahamaze ngo hari icyo abona bamaze kwiyungura.
Ati “abana bacu bamaze gusobanurirwa mu kumenya kugenda mu mihanda neza nta kintu bikanga, bakaza bishimiye kwiga kandi ukabona barajijutse bafite ubwenge, iyo bakina nk’ibyo babigishije natwe tubona tunezerewe”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abana, Zaina Nyiramatama wifatanyije n’ababyeyi gutaha uru rugo mbonezamikurire, yabwiye ababyeyi ko iki gikorwa gishigikirwa kugira ngo abana barusheho kugera ku burenganzira bwabo.
Ati “nimuri urwo rwego dushigikiye iki gikorwa kugira ngo buri mwana agere ku burenganzira bwe bwo kwiga neza, kugira ubuzima bwiza, kandi igikorwa cyo gushishikariza abana umuco wo gusoma n’icy’ingenzi, kubatera kugana ishuri bagifite iby’ibanze bizabafasha kwiga neza”.
Ababyeyi banabwiwe ko kwongera abana ubumenyi ari inshingano zabo bakabasomera ibitabo bakabacira imigani n’utundi dukuru turyoshe ku buryo bashobora no kwigishwa binyujijwe muri utwo dukuru kuko abana badukunda.

Umuyobozi mukuru w’imbuto Foundation, Radegonde Ndejuru avuga ko bahisemo gutangiza gahunda yo kujya ikorana n’ababyeyi mu buryo bwo kububakira urugo mbonezamikurire kuko ubushakashashi bwerekana ko ibyo umwana yize mu myaka ya mbere aribyo akomeza mu buzima bwe bwose.
Ati “niyo mpamvu rero Imbuto Foundation twahisemo gutangiza ibi bikorwa byo gukorana n’ababyeyi kugira ngo dushyireho ibi bigo maze abana baze batangire kwiga kubana, kwiga gukina ariko babikoranye n’ababyeyi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwishimiye kuba iki gikorwa cyaratangirijwe iwabo by’umwihariko mu Murenge wa Minazi wari warazahajwe n’intambara y’abacengezi yabateje ubukene bukabije, ku buryo na gahunda za VUP ariho zatangirijwe gusa bakaba bizeye ko ruzafasha abana babo gukura neza bakazabasha kubaka igihugu cyabo
Mu gihugu hose hamaze kubakwa ingo mbonezamikurire 12 ubariyemo n’uru rwatashywe kuwa 11/12/2014 rwuzuye rutwaye amafaranga miriyoni 60 harimo n’ibikoresho, rukaba rumaze kwakira abana 214.

Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rega aho ibihe bigeze abantu bagomba gufatanya waba ubona nta mwanya wo kwita ku bana bawe ukabajyana ahantu hizewe bakabitaho
tubungabunge imikurire y’abana bacu maze bakurane ubuzima buzira umuze tuzabarage iki gihugu basobanutse. ibi byatangiriye mu majyaruguru nahandi bibabere isomo