MINALOC yiyemeje kurandura ikibazo cya ruswa n’ibindi bibangamiye ituze ry’abaturage
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko yiyemeje kurandura ikibazo cya ruswa kikigaragara mu nzego zitandukanye ziyishamikiyeho n’ibindi bibazo byose bikomeje kubangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, mu nama y’umutekano yahuje MINALOC n’izindi nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), iy’umutekano (MININTER), iy’Ibikorwa by’Ibutabazi (MINEMA), ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu hamwe n’izindi nzego, ahagaragajwe ko mu bibazo bibangamiye abaturage harimo serivisi mbi bahabwa, ruswa hamwe n’amakimbirane ya hato na hato muri bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko guhangana n’ibibazo bikigaragara mu baturage bisaba ubufatanye burimo n’ubw’inzego z’umutekano.
Yagize ati “Hari ibintu bimwe na bimwe bibangamiye abaturage, birimo serivisi mbi zihabwa abaturage bakirirwa basiragira bashaka abayobozi bagiye mu nama batahaye umwanya abaturage, ndetse hari n’igihe bajya muri ibyo bindi kandi bafite gahunda bari bahanye n’abaturage. Icyo na cyo kigomba gucika, kuko umuturage ni we dukorera, ni we uduha akazi”.
Yakomeje agira ati “Ikindi kigaragara mu nzego z’ibanze ni ikibazo cya ruswa igaragara mu gutanga serivisi z’imyubakire, ibyangombwa by’ubutaka, n’izindi abaturage baba bakeneye bagombye kuba babona bakazishimira, ugasanga harimo ruswa”.
Iyi ruswa ngo ntabwo igarukira aho gusa, kuko ivugwa no mu nzego zitanga amasoko hirya no hino mu turere, no mu bigo bishamikiye kuri MINALOC, ariko ngo byose bigomba gucika nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.
Ati “Ikibazo cya ruswa kigomba gucika, abayobozi b’inzego z’umutekano muri hano, n’abashobora kudufasha kubona amakuru nyayo dufatanye kugira ngo icyo kintu gicike, ni umuco mubi, ndetse no mu ndirimbo duhuriraho twese, kurwanya ruswa n’akarengane biri ku murongo wa mbere”.

Mu bindi bibazo byagarutsweho bigomba gushakirwa ibisubizo birimo kudakemura ibibazo by’abaturage barangaranwa, ku buryo iyo basuwe n’Umukuru w’Igihugu batonda umurongo bakaba ari we babigezaho.
Si ibyo gusa kuko mu nzego z’ubuyobozi ziheruka gutorwa mu nzego z’ibanze harimo amakimbirane yiganjemo ubwumvikane buke hagati y’abayobozi, aho imikorere n’imikoranire usanga idahwitse.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ishusho y’umutekano mu gihugu yifashe neza, ariko kandi ngo ni ngombwa ko abantu bahora basuzuma igishobora guhungabanya abaturage.
Yagize ati “Guhora usuzuma uko umutekano wifashe, icyawuhungabanya, gufata ingamba, kureba ibishobora kuba byaba uyu munsi cyangwa ejo, bakabifatira ingamba ni ikintu gikomeye cyane, ku buryo nta kintu na kimwe gikwiye guhabwa amahirwe cyahungabanya umutekano w’abaturage”.

Ubusanzwe inama nk’iyi iba buri nyuma y’igihembwe ni ukuvuga buri nyuma y’amezi atatu, ariko ikaba yari imaze igihe cy’imyaka igera kuri ibiri itaba kubera ikibazo cyatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ohereza igitekerezo
|
Ruswa ivuza ubuhuha ku ushinzwe iby’ubutaka mu murenge na Gitif w’akagari+mudugudu nimuhimbanda ikaranduka na service nziza izaboneka
Ruswa ikomeye buri gihe oditeri arayerekana, ariko kuko abo ayereka aribo bayirya ntibashobora kuyirandura. Nsishyigikiye ruswa ariko ikomeye iri muri ziriya ntebe aba bayobozi bicayemo!