MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu.
Ni mu butumwa bwihanganisha bwashyizwe kuri X ya MINALOC, kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, nyuma y’uko umuntu umwe yitabye Imana, abandi 37 bagakomereka ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi i Rubavu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagize iti: "Turihanganisha umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu".
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko, uyu munsi, kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gisa mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, habaye umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Ubu butumwa bwa MINALOC bukomeza bubivuga ko ikpe y’abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko, ku bw’ibyago, umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko bakomeje kwitabwaho. Iti: "Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye".
MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ndetse isaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Site ya Gisa mu murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse muri aka Karere, Nyabihu ndetse na Rustiro barenga ibihumbi 250, bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Kuva kuwa Gatandatu abaturage mu karere ka Rubavu, bari batangiye kugaragara mu mihanda bambaye ibirango bigaragaza umuryango FPR-INKOTANYI, ibyerekana ko bari biteguye kuza gushyigikira umukandida wabo ku mwanya wa Perezida ariwe Paul Kagame.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Amahoro.
Muzatubarize MINALOC ibintu yari yaratwijeje ko abakoresha bisi za rusange mumujyi wakigali umuntu azajya yishyura kugeza aho avira muri busi ariko bikaba atariko byagenze. Murakoze
Bihangane IMANA IMWAKIRE MUBAYO
Ubwo uwo muryango wabuze ababo uragenda gute
Ubwo uwo muryango wabuze ababo uragenda gute
Ubwo uwo muryango wabuze ababo uragenda gute
ubwo se harafungwa nde? iyo umukozi wubaka agwiriwe n’umukingo nabonaga bafunga nyirikibanza
Mwaramutseho neza,ndabakurikirana but on the announcement above 23 kamena 2023 ntabwo turi 2023 turi 2024. Murakoze!