MINALOC yifurije iminsi mikuru myiza imiryango y’abakozi bayo, Abanyarwanda muri rusange n’inshuti z’u Rwanda

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko minisitiri uyiyoboye, Musoni James yifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013 imiryango y’abakozi bayo bose, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Kuri uru rubuga hagaragaraho amagambo agira ati: “Minister James Musoni congratulated LGov leaders 4their commitment towards national dev’t, good service delivery and good governance”, Ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo: “Minisitiri Musoni yashimiye inzego z’ibanze ku bushake zigaragaza mu nzira igana iterambere ry’igihugu, gutanga serivisi nziza n’imiyoborere myiza”.

Minisitiri Musoni asaba inzego z’ibanze gukora cyane muri gahunda za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bashyigikira agaciro k’igihugu ndetse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Abayobozi batandukanye bifurije abanyarwanda Noheri nziza n’umwaka mushya muhire

Nyakubahwa minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi, nawe abinyujije kuri twitter yagize ati: “ Mwese abankurikira, noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013 kuri mwe mwakomeje kubana natwe mu mwaka wose”.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, nawe ku rukuta rwe rwa twitter usangaho amagambo agira ati: “Ndifuriza abari kuri Twitter bose, by’umwihariko abankurikira Noheli nziza yuzuyemo ibyishimo n’urukundo bikomoka kuri Yesu turi kwizihiza.”

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB), Clare Akamanzi ,‏ nawe abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Noheli nziza n’umwaka mushya muhire kuri mwese. Mureke tugaragaze itandukaniro mu mwaka wa 2013, mu buryo bwacu.”

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka