MINALOC yatangaje amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Kamena 2020 yemeje ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikomorewe, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Iyo nama yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuzatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo, ayo mabwiriza akaba yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niyo bimeze ndabishumangiye

Big iri mana protais yanditse ku itariki ya: 27-06-2020  →  Musubize

Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"? Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero zubatswe n’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha no kujya kwihagarika muli toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.Bible yerekana ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.

munyemana yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka