MINALOC yatangaje amabwiriza agenga imihango y’ubukwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, yatangaje amabwiriza agenga imihango y’ubukwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021 yemeje isubukurwa ry’imihango y’ubukwe.

Itangazo rya MINALOC rivuga ko hashingiwe ku ngamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, amabwiriza akurikira agomba kubahirizwa mu mihango y’ubukwe(Gusaba no gukwa, gusezerana mu murenge no mu rusengero ndetse no kwiyakira).

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko cyangwa mu rusengero witabirwa n’abantu 30 gusa.

Imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira yabereye muri hoteli cyangwa mu busitani ntigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye ariko buri wese akabanza kwerekana ko yipimishije Covid-19 kandi atanduye.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko iyo imihango ibereye mu rugo hakirwa abantu 30 gusa kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe yo kwirinda Covid-19.

Kugira ngo imihango ibere mu rugo bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge nibura iminsi itanu mbere y’uko umuhango uba kugira ngo bakurikirane ko iyo mihango yubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Abafite hoteli n’ubusitani byakira abantu bagomba gukorana na Ministeri y’Ubuzima ku bijyanye no kugenzura ko abantu bapimwe kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batanduye Covid-19 bitarengeje nibura iminsi itanu.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zisabwa gukomeza gukurikirana ko aya mabwiriza yubahirizwa nk’uko yagenwe ndetse n’andi asanzwe yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka