MINALOC yasohoye amabwiriza agenga ubukwe n’ibirori bibera mu ngo

Ishingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, rimenyesha amabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga ubukwe n’ibirori bibera mu ngo.

Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta, n’irikorewe mu nsengero no kwiyakira bijyanye n’ubukwe ndetse n’andi makoraniro ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 75.

Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20.

Utegura imihango y’ubukwe n’ibirori bibera mu rugo agomba kubimenyesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ibirori bizaberamo iminsi 7 mbere y’uko biba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga (email, ubutumwa kuri telefone igendanwa cyangwa WhatsApp).

Abitabiriye imihango y’ubukwe n’ibirori bibera mu rugo bagomba kwerekana ko bakingiwe mu buryo bwuzuye kandi bipimishije Covid-19 mu masaha 24 mbere y’uko biba.

Aho bishoboka, imihango y’ubukwe n’ibirori bibera mu ngo byabera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki (Hand sanitizer).

Gushyiraho umuntu ukurikirana ko abitabiriye imihango y’ubukwe n’ibirori bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kureba ko abitabiriye bakingiwe mu buryo bwuzuye, ko bipimishije ndetse no gukurikirana ko bakaraba intoki, bahana intera, no kwambara agapfukamunwa neza.

Abitabira ibirori bagomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo no kuba bageze mu ngo zabo ku gihe.

Imihango y’ubukwe n’ibirori bibera mu ngo ntibigomba kurenza amasaha atatu.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Abaturage barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda Covid-19 nta kudohoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka