MINALOC yamaganye iby’icyemezo cyo gutaha ubukwe, Padiri abisabira imbabazi

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Padiri mukuru wa paruwasi gatolika Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata, akuyeho icyemezo cyemerera umukirisitu w’iyo paruwasi gutaha ubukwe mu rindi dini anasaba imbabazi abo ‘cyabereye imbogamizi’. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye iby’iki cyemezo avuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Shyaka Anastase yamaganye iby'uko umunyarwanda yasaba uruhushya ngo abone gutaha ubukwe bw'undi munyarwanda
Minisitiri Shyaka Anastase yamaganye iby’uko umunyarwanda yasaba uruhushya ngo abone gutaha ubukwe bw’undi munyarwanda

Ni nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ifite umutwe ugira uti‘Umugatolika w’i Nyamata ntiyemerewe gutaha ubukwe mu rindi dini adafite uruhushya rwanditse’, benshi mu bayisomye bakaba baramaganiye kure ibyakozwe n’uyu mupadiri bavuga ko bibangamiye ubumwe bw’Abana b’Imana n’ubw’Abanyarwanda by’umwihariko.

Mu ibaruwa yanditse akanayishyiraho umukono 19h50, Padiri Emmanuel Nsengiyumva ukuriye paruwasi Mwamikazi w’Intumwa, yakuyeho icyo cyemezo guhera ku isaha urupapuro yanditse yarushyiriyeho umukono.

Yaboneyeho kandi gusaba imbabazi abo icyo cyemezo cyaba cyarabereye imbogamizi.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi uwo ari we wese icyo cyemezo cyabereye imbogamizi mu bwisanzure bw’abana b’Imana ariko cyane cyane mu bumwe bw’Abanyarwanda; si icyo cyari kigambiriwe nshyiraho icyo cyemezo cyanditse.”

Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi
Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi

MINALOC yamaganiye kure iki cyemezo ivuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwo yari yifatanyije n’abakristu b’itorero EPR mu gusoza Igiterane ngarukamwaka gihuza abakristu b’iri torero n’abashumba mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yamaganye ibyo gusaba uruhusa kugira ngo wemererwe gutaha ubukwe bw’undi muntu.

Yagize ati “Igihugu cyacu twiyemeje kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose kandi dukomeye ku ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge. Ntitwakwemera ibyo kubwira Abanyarwanda ngo ntujye kwa mugenzi wawe kuko mudahuje ukwemera. Twubahe igihugu n’amahame remezo yacyo.”

Padiri Emmanuel Nsengiyumva uyobora paruwasi Gatolika ya Nyamata washyizeho akanakuraho iby'uruhushya rwanditse rwo gutaha ubukwe
Padiri Emmanuel Nsengiyumva uyobora paruwasi Gatolika ya Nyamata washyizeho akanakuraho iby’uruhushya rwanditse rwo gutaha ubukwe

Prof. Shyaka yavuze ko idini rizana ibyo gusaba kwemererwa ngo umuntu abashe gushyigikira mugenzi we mu birori riba ritangiye kuzana amacakubiri, bityo nka Leta y’u Rwanda bakaba batakwemera ko ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwimakaje rikandagirwa.

Prof. Shyaka yasabye amadini kwirinda ikintu cyose cyakubakirwaho amacakubiri mu Banyarwanda, cyaba gishingiye ku moko, ku gitsina ku madini cyangwa ikindi.

Yasabye kandi ihuriro ry’amatorero n’amadini ko ryakora ku buryo barushaho gukorana kuva hejuru kugera hasi, kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe biri mu nyungu za benshi himakazwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Paruwasi Mwamikazi w'Intumwa Nyamata
Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa Nyamata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

Narinziko abpdiri bize naho kumbe urwishe ya nka ruracyayirimo? Uwakwinjira muby’amadini yayahagarika yose. Ku bumwe bw’abanyarwanda ntanakimwe bagomba kubangamira. Gutaha ubukwe no gukora service ntaho bihuriye n’ukwemera rwose

Innocent yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ubundi iki cyemezo nkeka cyari kinanyuranyije n’ibyo Kiliziya yigisha ahubwo icyo tutemerewe ni ugutaha ubukwe bw’ uwishyingiye cg kuba twajarajara mu madini

Umugabuzi yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ariko ngo kudataha ubwiwishyingiye umva nkubwire wowe ayo ni amacakubiri yazanywe nayo amadini niyo mpamvu tugomba guhumuka ntidukomeze kwitwa intama,uretse kuba wabikoreye imbere yamaso ya padri nkuyu wabaswe nivangura aho gushyingirwa nuyu nakwishyingira,byose nikimwe iyo mwabyumvikanyeho nemera ko biba ari ishyingiranwa ryemewe namwe kandi nibyo byambere abantu ntibemera ntanarimwe uzabemeza

Emmy yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Muzakore igenzura no muri Adepr, naho iyo umuntu yatashye ubukwe urugero nko mu ba catholique, hanyuma umuvandimwe yaba yagusabyeko hari imirimo yo mu ubukwe umufasha muri Adepr bahita bagutenga, ibi nabyo ntibikwiye mubyukuri kuko bibangamiye ubusabane n’ ubumwe bw’ abanyarwanda.murakoze

Imana ishimwe yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

Muvandimwe buriya gukwirakwiza igihuha si byiza. Paruwasi ya Gitarama igiye kuvugurura inyubako yayo, abagenerwabikorwa aribo bakiristu nibo ni inshingano zabo gukora icyo gikorwa, kuko bazi impamvu, kandi bazi icyo baharanira. Bikorwa ku bushake bw’uwo biraje inshinga, ntaho bihuriye n’amasakaramentu n’ibundi bikorwa kiriziya igenera umukiristu.
Rwose ntuhangayike, ntawe uzakubuza uburenganzira bwawe bk’umukiristu kuko utafashije abandi kubaka inzu y’Imana. Ahubwo wowe n’umutimanama wawe abe arimwe mujya inama.
Nyagasani Yezu abane nawe

Remi yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Muvandimwe buriya gukwirakwiza igihuha si byiza. Paruwasi ya Gitarama igiye kuvugurura inyubako yayo, abagenerwabikorwa aribo bakiristu nibo ni inshingano zabo gukora icyo gikorwa, kuko bazi impamvu, kandi bazi icyo baharanira. Bikorwa ku bushake bw’uwo biraje inshinga, ntaho bihuriye n’amasakaramentu n’ibundi bikorwa kiriziya igenera umukiristu.
Rwose ntuhangayike, ntawe uzakubuza uburenganzira bwawe bk’umukiristu kuko utafashije abandi kubaka inzu y’Imana. Ahubwo wowe n’umutimanama wawe abe arimwe mujya inama.
Nyagasani Yezu abane nawe

Remi yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ni Muhanga nuko muri paruwasi ya Gitarama turikwaka amafaranga yo kubaka kiliziya ,utayatanze ntasakaramentu azahabwa

lumi yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

Wowe wiyise Manishimwe, Kiliziya iy’abakristu bafite ukwemera guhamye, paroisse ya Gitarama tukaba aritwe abakristu twabisabye; ibyo uvuga ngo ngo bakwaka amafranga nutayatanga nta masakramentu uzahabwa, wabyumvise he cg wabibwiwe nande? Ayawe uzayareke urebe ko itubakwa!

Kamiri yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Kuvugurura Kiliziya ni igitekerezo cyazanywe n’abakristu bifuza gusengerq mu ngoro y’Imana ijyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Muhanga. Ntaho bihuriye na pastorale ndetse uzabaze hano i Muhanga ntabwo amasakramentu agurwa uretse ko n’ahandi aruko. Rwose niba nta mutima ufite wo gufatanya n’abandi uzabyihorere icyakora ntibizatuma udahesha amasakramentu mu gihe bizagaragara ko wayiteguye nk’uko Kiliziya ibisaba, maze n’ituro rya kiliziya njya mbona Padiri Mukuru asonera abatishoboye kugira ngo bitababera imbogamizi zo kwitagatifuza! None nawe ujzanye ikinyoma mu itangazamakuru. Ibyo udasobanukiwe ujye ubaza ntukagendere mu kigare. Gira umugisha kandi uherukire aho akubeshya no kubeshyera abandi.

Wabishaka utabishaka abandi bakristu bishyize hamwe bazavugurura iyi kiliziya kandi izuzura, aho kugira ngo utange binyuranyije n’umutimanama wawe wabireka.
Gira amahoro

Sawa yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka