MINALOC yamaganye iby’icyemezo cyo gutaha ubukwe, Padiri abisabira imbabazi

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Padiri mukuru wa paruwasi gatolika Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata, akuyeho icyemezo cyemerera umukirisitu w’iyo paruwasi gutaha ubukwe mu rindi dini anasaba imbabazi abo ‘cyabereye imbogamizi’. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye iby’iki cyemezo avuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Shyaka Anastase yamaganye iby'uko umunyarwanda yasaba uruhushya ngo abone gutaha ubukwe bw'undi munyarwanda
Minisitiri Shyaka Anastase yamaganye iby’uko umunyarwanda yasaba uruhushya ngo abone gutaha ubukwe bw’undi munyarwanda

Ni nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ifite umutwe ugira uti‘Umugatolika w’i Nyamata ntiyemerewe gutaha ubukwe mu rindi dini adafite uruhushya rwanditse’, benshi mu bayisomye bakaba baramaganiye kure ibyakozwe n’uyu mupadiri bavuga ko bibangamiye ubumwe bw’Abana b’Imana n’ubw’Abanyarwanda by’umwihariko.

Mu ibaruwa yanditse akanayishyiraho umukono 19h50, Padiri Emmanuel Nsengiyumva ukuriye paruwasi Mwamikazi w’Intumwa, yakuyeho icyo cyemezo guhera ku isaha urupapuro yanditse yarushyiriyeho umukono.

Yaboneyeho kandi gusaba imbabazi abo icyo cyemezo cyaba cyarabereye imbogamizi.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi uwo ari we wese icyo cyemezo cyabereye imbogamizi mu bwisanzure bw’abana b’Imana ariko cyane cyane mu bumwe bw’Abanyarwanda; si icyo cyari kigambiriwe nshyiraho icyo cyemezo cyanditse.”

Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi
Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi

MINALOC yamaganiye kure iki cyemezo ivuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwo yari yifatanyije n’abakristu b’itorero EPR mu gusoza Igiterane ngarukamwaka gihuza abakristu b’iri torero n’abashumba mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yamaganye ibyo gusaba uruhusa kugira ngo wemererwe gutaha ubukwe bw’undi muntu.

Yagize ati “Igihugu cyacu twiyemeje kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose kandi dukomeye ku ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge. Ntitwakwemera ibyo kubwira Abanyarwanda ngo ntujye kwa mugenzi wawe kuko mudahuje ukwemera. Twubahe igihugu n’amahame remezo yacyo.”

Padiri Emmanuel Nsengiyumva uyobora paruwasi Gatolika ya Nyamata washyizeho akanakuraho iby'uruhushya rwanditse rwo gutaha ubukwe
Padiri Emmanuel Nsengiyumva uyobora paruwasi Gatolika ya Nyamata washyizeho akanakuraho iby’uruhushya rwanditse rwo gutaha ubukwe

Prof. Shyaka yavuze ko idini rizana ibyo gusaba kwemererwa ngo umuntu abashe gushyigikira mugenzi we mu birori riba ritangiye kuzana amacakubiri, bityo nka Leta y’u Rwanda bakaba batakwemera ko ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwimakaje rikandagirwa.

Prof. Shyaka yasabye amadini kwirinda ikintu cyose cyakubakirwaho amacakubiri mu Banyarwanda, cyaba gishingiye ku moko, ku gitsina ku madini cyangwa ikindi.

Yasabye kandi ihuriro ry’amatorero n’amadini ko ryakora ku buryo barushaho gukorana kuva hejuru kugera hasi, kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe biri mu nyungu za benshi himakazwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Paruwasi Mwamikazi w'Intumwa Nyamata
Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa Nyamata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

Muzajye no mu karere ka BURERA muri paruwasi ya MWANGE naho Niko bimeze ntiwemerewe gutaha ubukwe bw’umuntu wo mu yandi matorero ngo keretse padiri abanje ku guha icyangombwa cyo ku butaha kbsa

Ghad yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Iby’ivangura si bishya muri kiriziya gaturika. Byashoboka ko wowe ubyirengagiza ariko iyo tutagira amadini mu Rwanda nta jenoside yarigushoboka.

Kamiya yanditse ku itariki ya: 13-08-2019  →  Musubize

Maze gusoma izi comments zanyu nsanze bamwe batashyizemo gutekereza rwose ntabwo ari Mature!Padiri mukuru wa paroisse umwamikazi w’intumwa/Emmanuel ni umuntu nzi neza ko atazana amacakubiri mu bana b’urwanda ni umuntu w’umuhanga utekereza cyane mbere yo gukora kdi ugisha inama!iby’ivangura se murabishingira kuki?muribuka ubutumwa bwo gukomeza no kwihanganisha abakozweho na Jeonoside yakorwe Abatutsi mu gihe cyo kwibuka ku nsnhuro ya 24 ko byo ntacyo mwamugaye?ikindi mukwiye kumenya ko nta Rugo rutagira umurongo ngenderwaho!kwishyingira n’ibindi nkabyo na leta ntibyemera.so don’t be juges for nothing ariko wrong interpretatin siyo.

Leon yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Wowe ndumva ubivanze! Niba se ibyo bakwaka utabyubahiriza uragirango ushyirehe amategeko yawe kandi wumva ikigamijwe ari ukubaka. Serivisi yose igira ibyo isaba ahubwo wowe utabishoboye cg utabyemera wabivugana n’ababishinzwe cg bakagusonera niba wowe utishoboye. Twe twavugaga ibijyanye no gusigasira ibiganisha ku bumwe bwa twese nk’abanyarwanda.

Maurice yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Aha nashaka kukubwira ko abenshi muri abo bavuga ko bigisha urukundo ataribyo baba bagambiriye ahubwo baba bishakira ibibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi niyo mpamvu bajya kwibona batanze amategeko atanya abanyarwanda.natabwo ngambiriye gushyiraho ayanjye mateko. Ikingenzi ni ugusigasira umuco wo kuba umwe nkabanyarwanda

Alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Uyu mupadiri yishe itegeko nshinga n’andi mategeko nk’irigamije kurwanya amacakubiri,akwiye kugezwa imbere y’ubutabera keretse niba we amategeko atamureba.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Arega abakoroni baraturangije per!! Gusa dukwiyeguhumuka tukamenya ko icyo duhuriyeho cya mbere ni Ubunyarwanda, Amadini yaje Nyuma kdi ibi bintu byo kubuza abakristu gufashanya mu bukwe birakorwa mu madini yose yo mu Rwanda. numva impuzamadini bakwiye kwicara bakabiha umurongo abantu bakabaho mu bwisanzure bakareka kujya badushakaho amafaranga batubeshya ngo barakorera Imana kdi ari kinda zabo n’imiryango yabo bakorera.ese ko bavuga ko tuzajya mu muriro abadatanze amafaranga tuzajya mu muriro twaramaze Kubora?

Alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ariko se Hari umwarimu. Umupadiri cyangwa pastor uragukura amafaranga mumufuka cyangwa ni wowe uyikuriramo ukayabaha?

Leonardo yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Kbs muransekeje. Yego amafaranga ni woe uyitangira ariko burya Hari service utabona mwidini utayishyuye
Gusa umunyarwanda w’ukuri ntakwiye kuba imbata y’idini kuko amadini yaradusanze ntabwo twayasanze aza kutureshya rero iyo atangiye kuzana kukwambura uburenganzira(right) urumva wakijyira mubindi

Saba yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ariko ivangura ryamadini ntimubonako naryo Rugira ingaruka kuri mumuryango nyarwanda? Ariko nigute wakunda umuntu mwese kubyumva kimwe mwashaka gushyingiranwa ukabibizwa nuko ngo mudaturuka mu idini rimw? Twari tumenyereye abafiventiste ko Arimo banga gushyingira umuhungu ngo yarongoye uwo badahuje imyemerere. Cyakora abagaturika bageragezaga sinzi uwo mupadiri we aho bamukuye. Ariko sibyo rwose twese turi abana b’Imana

Allias yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ariko ivangura ryamadini ntimubonako naryo Rugira ingaruka kuri mumuryango nyarwanda? Ariko nigute wakunda umuntu mwese kubyumva kimwe mwashaka gushyingiranwa ukabibizwa nuko ngo mudaturuka mu idini rimw? Twari tumenyereye abafiventiste ko Arimo banga gushyingira umuhungu ngo yarongoye uwo badahuje imyemerere. Cyakora abagaturika bageragezaga sinzi uwo mupadiri we aho bamukuye. Ariko sibyo rwose twese turi abana b’Imana

Allias yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ariko ivangura ryamadini ntimubonako naryo Rugira ingaruka kuri mumuryango nyarwanda? Ariko nigute wakunda umuntu mwese kubyumva kimwe mwashaka gushyingiranwa ukabibizwa nuko ngo mudaturuka mu idini rimw? Twari tumenyereye abafiventiste ko Arimo banga gushyingira umuhungu ngo yarongoye uwo badahuje imyemerere. Cyakora abagaturika bageragezaga sinzi uwo mupadiri we aho bamukuye. Ariko sibyo rwose twese turi abana b’Imana

Allias yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Buri dini ririyemera.Ntabwo ari Gatolika yonyine.Muli Yohana wa mbere,igice cya 4,umurongo wa mbere,Imana idusaba "gushishoza" igihe duhitamo aho twasengera.
Ya mvugo ngo "byose ni ugusenga",ntabwo ariyo.Ni gute twamenya IDINI Y’UKURI?Hari ibimenyetsi simusiga bishingiye kuli Bible byerekana idini y’ukuri.Urugero,abantu bagize iyo dini,Yesu yavuze ko bazarangwa n’urukundo nyakuri,rutari urwo mu magambo gusa.Ndavuga gusa ibimenyetso 4 bikomeye Yesu yavuze.Yavuze ko abagize iyo dini "atari abisi".Nukuvuga abagize iyo dini,birinda kwivanga mu ntambara z’isi,kubera ko Imana itubuza kurwana no kwicana.Yabasabye kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo "bagashaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo igice cya 6 umurongo wa 33 havuga.Yabasabye bose kumwigana,bagakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi "ku buntu,badasaba amafaranga",kugeza igihe azagarukira ku Munsi w’Imperuka.Kurata idini yawe gusa,nyamara abagize iyo dini bose nta numwe ukora ibyo Yesu yadusabye,ni uguta igihe.Biba ari ukwiyemera gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ariko Catholic kombona ntazi ibyabo sindabababarira kubwuruhare bagize muri genocide yakorewe abatutsi none batangiye(.... ) buryango uhigimye abavuze.

Mulinzi yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ibi byose ni ingaruka z’ubukoloni zikidukurikiranye, birababje kandi biteye agahinda kuba wakwirirwa wigisha ko twese turi abana b’Imana warangiza ugashyiraho ibibatanya. Umuzungu yaradushoboye rwose niyo mpamvu abanyafurika benshi twubaka dusenya kubera amacakubiri yazanywe n’abazungu. Dukwiye guhindura imyumvire, ntidukomeze kugendera cyane ku byo twazaniwe n’abazungu, rwose niba twifuza kubana neza kandi tukagera ku iterambere rirambye.

Claude yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ibi bintu byo gusaba ibyangombwa bemerera abantu kujya mu bukwe bwa bagenzi babo ntabwo ari byiza bibangamiye umuco Nyarwanda kuko bituma abantu atagira ubwisanzure biramutse bidahagurukiwe ngo bicike hose byazatugeza ku macakubiri ashingiye ku madini. Nyakubahwa Minisiteri azifashishe abamufasha mugushyira inshingano ze mubikorwa bamushakire amakuru kuko ibintu byo gukumirana biriho cyane kdi birigaragaza cyanee mu madini yose.rwose iki kibazo gihagurukirwe gice mu Rwanda.urajya gufasha umuntu mu bukwe bakabanza kukubaza ngo idini ryawe ni irihe basanga mudahuje bakakubwira ngo wowe ntiwakora uwomurimo ngo jya kuruhande kdi Nyirubukwe yarabigusabye akwizeye anakwishimiye waramuka ubikoze uwakoze ubukwe bagahita bamutenga cyangwa bakamufungira amasakaramentu. Ibyorero sibyo mbivuze narabibonye kdi byambayeho aho navugiye umuntu ijambo mu bukwe ryo gusaba agiye gushyingirwa banga ku mushyingira ngo yakoresheje umupagani(ntiwari duhuje idini) ubusanzwe mu idini ryanjye ndi umukiristu rwose wujuje ibyangombwa byose.
Mudufashe bicike kdi bicike mu madini yose. Ngo nukoresha inzoga mu bukwe bahite baguca nyamarase ko twicarana n’abandi mu kabari buri wese afata icyo ashoboye ntambogamizi. Sawa Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka