MINALOC yahaye akarere ka Nyanza imashini zibumba amatafari n’amategura

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yahaye akarere ka Nyanza imashini 10 zibumba amatafari n’amategura nk’uko Niyitegeka Venant ushinzwe imiturire muri aka karere yabitangaje tariki 09/07/2012.

Umuhango wo kwakira izo mashini wabereye mu murenge wa Rwabicuma ahari abafundi 15 baturutse mu mirenge itandukanye baje guhugurwa ku mikoreshereze yizo mashini zibumba amatafari n’amategura.

Ayo mahugurwa ku mikoreshereze y’izo mashini azamara iminsi itanu hanyuma abo bafundi basige bubatse muri uwo murenge inzu yubakishije amatafari n’amategura yose yabumbwe n’izo mashini.

Izo mashini zije gukemura ibibazo byose bijyanye n’imiturire yo mu bice by’icyaro kuko zibumba amatafari n’amategura mu gihe gito ugereranyije n’uburyo bwari busanzweho bwo kubumba amatafari ya rukarakara hakoreshejwe uburyo bwa gakondo.

Niyitegeka ushinzwe imiturire mu karere ka Nyanza avuga ko izo mashini ari igisubizo ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abaturage bari basanzwe bakenera kubumba amatafari y’inzu zabo.

Zimwe mu mashini MINALOC yahaye akarere ka Nyanza.
Zimwe mu mashini MINALOC yahaye akarere ka Nyanza.

Yagize ati: “ikibazo cyo kubona ibyo kubakisha kibonewe umuti na Minisiteri ifite imiturire mu nshingano zayo kuko bizanafasha abaturage kwitabira gutura mu midugudu mu gihe cyose bazaba biteguye kubona amatafari n’amategura mu buryo buboroheye”.

Izo mashini ari 10 zatanzwe ku buryo bungana n’imirenge igize akarere ka Nyanza aho buri murenge uzagenerwa imashini yawo kuri buri bwoko; nk’uko Niyiteka abivuga.

Abafundi bagiye gukurikirana ayo mahugurwa ku mikoreshereze y’izo mashini zibumba amatafari n’amategura bemeza ko izo mashini zije korohereza abaturage akenshi usanga bafite ibabazo byo kubona amatafari n’amategura mu buryo bwihuse.

Ibihumbi biri hagati ya 600 na 900 by’amafranga y’u Rwanda niko gaciro ka buri mashini zahawe akarere ka Nyanza mu rwego rwo kunoza imiturire cyane cyane mu bice by’icyaro byo muri ako karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka