MINALOC yahagaritse Imiryango 43 ishingiye ku myemerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasohoye urutonde rw’Imiryango 43 ishingiye ku myenerere, igomba guhagarikwa kubera ko idafite ubuzima gatozi.

MINALOC yahagaritse Imiryango 43 ishingiye ku myemerere
MINALOC yahagaritse Imiryango 43 ishingiye ku myemerere

Mu ibaruwa MINALOC yasohoye kuri uyu wa 22 Kanama 2024 igenewe abayobozi bose b’Uturere, n’Abayobozi Nshingwabikorwa mu Turere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, yasabye ko iyo miryango ishingiye ku myemererw igomba guhagarikwa.

Iyo baruwa igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024, mu Gihugu hose hari gukorwa igenzura mu madini n’amatorero, bityo ko abadafite ubuzima gatozi n’abandi bakora mu buryo butemewe n’amategeko bagomba guhagarikwa n’ibikorwa byabo bigahagarara.

Urutonde rw'Imiryango yahagaritswe
Urutonde rw’Imiryango yahagaritswe

Ni itangazo risohotse nyuma gato y’umwanzuro wari wafashwe wo gufunga insengero zisaga 8000 mu Gihugu hose, kubera ko zitujuje ibisabwa, harimo kuba zubatswe ahashobora gushyira mu kaga abazisengeramo no kuba hari abayobozi b’amadini n’amatorero batabyigiye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gushimangira ko abibaza ko ibyemezo biri gufatirwa amadini n’amatorero atemewe atabizi, ko bibeshya kuko abizi neza kandi atazihanganira abitwaza imyemerere bagamije kwiba Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abagorozi Urufatiro rwabo rurasobanutse
Bibiliya iti muzabamenyera kumbuto zabo
Harebwe izo mbuto mbere ya byose
Mwubahe uwiteka kuruta imbapuro

ndahiro yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Nibyo kureberera about uyoboye ukabakiza amabandi nibindi byabateza ingorane ariko ntihabe gushyira abantu Bose mugatebo kamwe ukagenzura mugitabo cya efeso 5:10 haravugango mushakashake uko mwamenya ibyo umwami ashima.kubagorozi ho mwitonde mugenzure bakora neza pe!

ndahiro yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Abagorozi baraturenganyije rwose leta nibisubiremo

Hirwa yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Igihugu cyacu ntabwo gikwiye kuba ingarane, hakwiye kubaho umubare w’amadini n’insengero ntarengwa kandi nabyo byujuje ibisabwa, kuko buri muntu wese agiye ashinga urusengero twazisanga tutazi abo turi bo.

Niyodusenga Vincent yanditse ku itariki ya: 23-08-2024  →  Musubize

Ibibintu nibyiza cyane nabikunze

IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 23-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka