MINALOC na MINAGRI zahawe Abaminisitiri bashya
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr Patrice Mugenzi wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA). Asimbuye Musabyimana Jean Claude wari umaze hafi imyaka ibiri kuri uyu mwanya, yari yaragiyeho tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.
Dr.Patrice Mugenzi wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye kuyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative guhera tariki 10 Kanama 2023, asimbuye Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’icyo kigo by’agateganyo.
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA). Asimbuye Dr. Ildephonse Musafiri wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 2 Werurwe 2023, akaba yari yarasimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagiye kuyobora RICA nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Muri Mata 2018 nibwo itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Abayobozi bane b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), birukanywe burundu mu kazi, bakaba barimo Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka n’amezi atatu ku buyobozi bwa RAB.
Icyo gihe kandi Dr Daphrose Gahakwa, wari wungirije Dr Cyubahiro Bagabe na we yirukanywe burundu ku mirimo ye.
Muri Mutarama 2018 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari yahagaritse ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe asimbuzwa by’agateganyo Dr Patrick Karangwa wari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo.
Dr Bagabe akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru wa RAB nyuma y’igihe yari amaze ari Umuyobozi w’Ikigo gitsura Ubuziranenge, RSB.

Ohereza igitekerezo
|
Babahindura vuba
Nta n’umwaka ?!