MINALOC itewe impungenge no kwegura kw’abayobozi b’uturere n’imirenge

Kwegura kw’abayobozi b’uterere n’ab’imirenge batowe muri manda nshya guteye impungenge zikomeye zisaba gufatira ingamba hakiri kare; nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yabitangarije Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA).

Nyuma y’umwaka umwe gusa abayobozi bagize inzego z’ibanze batowe, abayobozi b’uterere babiri (uwa Ngoma n’uwa Gicumbi) bamaze kwegura, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 15 nabo bavuye ku nshingano zabo, ndetse muri iki gihe inama njyanama z’uterere turenga 10 zimaze kugirana amakimbirane akomeye na Komite nyobozi; nk’uko Ministre Musoni yabitangaje.

Mu muhango wabaye tariki 08/06/2012 wo guhemba uturere twarushije utundi mu mishinga iteza imbere ubukungu ku baturage, Minisitiri Musoni yatangaje ko abayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje guta indangagaciro zibaranga.

James Musoni ati: “Ntabwo tuzihanganira abayobozi batiyubaha, bakoresha umutungo rusange mu nyungu zabo bwite, hamwe n’abatagira igenamigambi rinoze.”

Abayobozi bananirwa kuzuza inshingano zabo ngo ni abari bafite ubusembwa muri manda y’ubushize, maze ntibagire icyo bavugurura muri manda nshya y’imyaka itanu batorewe; nk’uko Minisitiri muri MINALOC yakomeje abitangaza.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko Minaloc nireke kubarebera uwashyizwe mu majwi akorerwe evaluation asezererwe cg se agirwe inama bikiri hafi bitaragera nkaho Nyangezi yari ageze rwose njyewe na MINALOC nayibleming ku ruhande rumwe

AG 100 yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

rek abaturage twikorere urutonde rw’abayobozi bagomba kwegura nubwo MINALOC itabishyira mubikorwa kandi abaturage tuba tubireba nubwo bidakorwa. byihuse iburasirazuba Nyagatare akwiye kwegura na Bugesera kubera kutita kubibazo by’abayturage no kwivnga muzindi nzego bakanga kumurika ibikorwa. mu majyaruguru, Musanze akwiye gukurikira Gicumbi kuko nawe aradindiza iterambere ry’akarere, Mumajyepfo rwose Kamonyi akwiye kwiegura naho.

ducyeneye abayobozi bakora kandi bagaragaza ibyo bakora aho gukanga abaturage, bajye barebera kuri Mre wa Rulindo arakora kandi akagaragaza ibyo akora, barebere kuri Mre wa Burera nubwo ari umusaza abaturage baramwishimira kandi naho agiriwe inama agakosorwa

yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

nibyo ahubwo ukulikije imikorere yabo bayobozi buturere abegura nibake cyane abasubijwe muli iyi manda nonese harabura iki na gasabo ngo agende muzi ukuntu amaradion ahora avuga ko ahabwa INKA?NIBINDI BYISHI BYITONESHA

byukusenge yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka