MINALOC iri gutoza urubyiruko gukura ruzi Politiki ya Leta ku miturire y’icyaro
Urubyiruko rwo mu Rwanda ruri gutozwa gukura ruzi politiki ya Leta y’imiturire yo mu cyaro, binyuze mu marushanwa afite insaganyamatsiko igira iti “Duteze imbere imiturire y’icyaro dutura mu midugudu”.
Ayo marushanwa yateguwe ku rwego rw’igihugu, tariki 22/05/2013, yahuje abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri binyuranye byo mu turere twose tugize intara y’uburasirazuba.
Abarushanwa bari kurushanwa mu byiciro bine birimo amakinamico, indirimbo, imivugo n’ibishushanyo, byose bikaba bigomba kuba bikubiyemo ubutumwa bugaragaza ibyiza byo gutura mu midugudu.

Urubyiruko ni bo Rwanda rw’ahazaza ari na yo mpamvu rutozwa ibijyanye n’imiturire myiza mu cyaro; nk’uko bivugwa na Emmanuel Mugabo Nkusi ushinzwe itangazamakuru n’ubukangurambaga bw’imiturire y’icyaro muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).
Yongeraho ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, byongeye bakaba ari bo bayobozi b’ahazaza.
Mu gihe baba basobanukiwe neza politiki ya Leta y’imiturire myiza mu byaro ngo byatuma gutura mu kajagari bicika burundu mu byaro, bikanihutisha iterambere ry’u Rwanda kuko byarushaho kugera ku bikorwa bikomatanyije by’iterambere byo kurwanya ubukene; nk’uko Mugabo akomeza abivuga.
Muri byo harimo nko guhuza ubutaka bugakoreshwa neza hahingwa igihingwa kimwe cyatoranyijwe n’ubworozi bwa kijyambere.

Mugabo avuga ko gutura mu midugudu bitagarukira ku kubona inzu mu mudugudu gusa, akavuga ko bikwiye kujyana no gutekereza indi mirimo yabeshaho abatuye mu midugudu badategereje kubeshwaho n’ubuhinzi n’ubworozi gusa.
By’umwihariko arakakangurira urubyiruko kwitabira imyuga y’ubukorikori, kandi ibyo ngo byoroha cyane iyo abantu batuye mu buryo bwiza kuko byoroha kubagezaho ibikorwaremezo by’ibanze.
Urubyiruko rwitabiriye ubwo butumwa ruvuga ko rugiye kubugeza ku babyeyi ba bo nk’uko bivugwa n’Iryivuze Jean Marie Vianney wiga mu ishuri rya Kayonza Modern Secondary School.
Avuga ko yigiye byinshi muri ayo marushanwa kuko mbere yumvaga ibyo gutura mu midugudu bitareba urubyiruko, ariko ubu ngo bagiye gufata iya mbere mu kubishishikariza ababyeyi ba bo, kuko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza by’imiturire yo mu midugudu.

Ayo marushanwa yateguwe mu ntara zose hakaba hatoranywamo igihangano kimwe muri buri cyiciro kizajya kurushanwa ku rwego rw’igihugu.
Ibihangano byatoranyijwe mu ntara y’uburasirazuba bizarushanwa ku rwego rw’igihugu ni ikinamico ngufi y’abanyeshuri bo mu karere ka Gatsibo, indirimbo yariririmbwe n’umusore wo mu karere ka Kirehe, umuvugo w’umunyeshuri wo mu karere ka Bugesera, n’igishushanyo cy’abanyeshuri bo mu karere ka Gatsibo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo president wa rpubulika avuga ko u Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo ahanini nunva aba abwira urubyiruko kuko nirwo ngufu igihugu gishingiraho mu kugera kuri gahunda z’iterambere ryacyo,kubatoza rero nibwo buryo bwo kubaka ejo hazaza h’urwanda,kuko urubyiruko nirwo rufite mu maboko igihugu.
Urubyiruko nirwo moteur y’ibikorwa byose byateza igihugu imbere,kuko rugera henshi kandi rugahura na benshi,rufasha guhindura imyunvire ndetse rukanagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa politiki z’igihugu zihindura imibereho y’abanyarwanda benshi.