MINALOC irashima uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze bitwaye mu cyunamo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James arashimira abayobozi b’inzego z’ibanze uburyo bitwaye mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenocide yakorewe Abatutsi.

Abinyujije kurukuta rwe rwo kurubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Minisitiri Musoni yagizize ati “Ndashimira abaturage n’abayobozi mu Nzego z’Ibanze uburyo bateguye bakanitabira kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ibiganiro byateguwe neza kandi biranitabirwa kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere.”

Minisitiri Musoni kandi yananenze hamwe mu duce tw’Igihugu hagiye harangwa ingengabitekerezo ya Jenocide asaba Abayobozi b’Inzego z’Ibanze kwegera abaturage bakabigisha kuyirandura burundu.

Ati “Hari kandi ahagaragaye amagambo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndasaba Abayobozi b’Inzego z’Ibanze kurushaho kwegera abaturage babigisha kandi banabakangurira kugira uruhare mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yanibukije Abanyarwanda kuzirikana ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bwo kwibuka aho umukuru w’Igihugu yagize ati “Amasomo twavanye muri iyi myaka 19 ishize ni uko Abanyarwanda ubwacu tugomba gufatanya, tugahangana n’ibibazo dufite, uko byaba bimeze kose, tutagombye gutegereza ko hari abandi bazabidukemurira."

Minsitiri Musoni yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihesha agaciro.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka