MINALOC irasaba buri kagari kurangiza vuba gutunganya ubuhumbikiro bw’ibiti

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwihutisha gahunda yo gutunganya ubuhumbikiro by’ibiti biteganyijwe guterwa mu gihe cy’ihinga A 2022, muri gahunda Igihugu cyihaye yo kurwanya isuri.

Kubana yasanze mu Karere ka Muhanga biteguye neza gukora ubuhumbikiro mu Murenge wa Kabacuzi
Kubana yasanze mu Karere ka Muhanga biteguye neza gukora ubuhumbikiro mu Murenge wa Kabacuzi

MINALOC itangaza ko mu rwego rwo kurwanya isuri, no gutera ibiti bifata ubutaka, hatekerejwe ko buri kagari kagira ubuhumbikiro buzafasha abaturage kuba babonye ibiti byo gutera, bitarenze ukwezi kw’Ukwakira 2022 kuko ari ho imvura izaba igwa ibiti bigafata neza.

Kugira ngo hasuzumwe niba koko gahunda y’Igihugu yo kurwanya isuri irimo gushyirwa neza mu bikorwa, abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsei bw’Igihugu (MILANOC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), barimo kuzenguruka hirya no hino bareba niba koko hari ibimaze gukorwa.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’umuganda n’abakorerabushake muri (MINALOC), Richard Kubana, avuga ko habaruwe ubuso busaga hegitari ibihumbi (500Ha) bigomba kurwanywaho isuri no guterwaho ibiti, amezi atatu asigaye akaba ari ayo gutegura ubuhumbikiro ngo ibyo biti bizabe byabonetse.

Kubana avuga ko nyuma yo kuganira n’abaturage ku byiza byo kurwanya isuri, bigaragara ko bifuza abababa hafi kugira ngo badahuga kuyi iyo ngingo, kuko iyo isuri itarwanyije neza ubutaka bwinshi bwera butwarwa bukajya gutunga abanyamahanga.

Abaturage barimo gucukura imirwanyasuri kugira ngo birinde ko amazi akomeza kubangiriza
Abaturage barimo gucukura imirwanyasuri kugira ngo birinde ko amazi akomeza kubangiriza

Avuga ko abaturage n’inzego z’ubuyobozi basaga n’abagenje make mu kurwanya isuri kandi ingaruka zayo zikomeye ku buzima bwabo, no guhungabanya ubukungu bw’Igihugu by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi, ariko ngo ubu hari impinduka zigaragara.

Agira ati “Abaturage bigaragara ko iyo ubaganirije bongera kwibuka ko kurwanya isuri ari inshingano zabo ku nyungu zabo, kuko ubutaka bufumbiye butwarwa n’isuri bubahombya byinshi birimo ifumbire baba bashyizemo, imbaraga baba bashoye mu guhinga no kuzabona umusaruro udahagije cyangwa ntibabone na muke”.

Muri Werurwe 2022 nibwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya isuri, mu Karere ka Muhanga honyine biyemeje guca imirwanyasuri kuri Hegitari zisaga ibihumbi 28, hakaba hamaze gukorwa izisaga ibihumbi bine (4000Ha), ni ukuvuga ko bageze kuri 14% kandi kakaba kaza imbere mu turere twose tw’Igihugu mu kwihutisha ibikorwa byo kurwanya isuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko kugira ngo bagere ku ntego bari kwifashisha kompanyi 18 zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no gukangurira abaturage gusibura imiringoti yasibamye.

Abacukuzi bafashije Akarere ka Muhanga kuza ku mwanya wa mbere mu kurwanya isuri
Abacukuzi bafashije Akarere ka Muhanga kuza ku mwanya wa mbere mu kurwanya isuri

Dore ibihombo biterwa no kutarwanya isuri mu Rwanda

Imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko nibura mu Rwanda isuri itwara 40kg by’ubutaka ku isegonda, naho buri mwaka ubutaka bwera busaga hegitari ibihumbi umunani (8000Ha), bukaba butwarwa n’isuri.

Ubutaka bukunze gutwarwa n’isuri mu Rwanda ni ubwo mu turere tw’imisozi miremire mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, n’imisozi y’Akarere ka Muhanga mu gice cya Ndiza, ubutaka bwaho bukaba bwaratangiye kugunduka.

Urugero atanga ni mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, aho bahombye hegitari enye z’ubutaka mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, uwo wose ukaba ari umutungo w’abaturage uba uhombye.

Kubana avuga ko iyo ubutaka bugundutse bisaba Leta gushora amafaranga mu ifumbire, aho nibura itakaza amafaranga asaga miliyali 80Frw ku ifumbire ya nkunganire ngo abaturage babone umusaruro.

Agira ati “Turifuza ko umuturage abigira ibye ku nyungu ze ngo arwanye isuri kuko ni we bwa mbere ugerwaho n’ingaruka zayo. Turwanye isuri kuko nta mafaranga bidusaba, ni ubushake bw’umuturage gusa”.

Kubana avuga ko Leta itakaza akayabo igurira abaturage ifumbire kandi igatwarwa n'isuri
Kubana avuga ko Leta itakaza akayabo igurira abaturage ifumbire kandi igatwarwa n’isuri

Abaturage bavuga ko impamvu batarwanyaga isuri ari ubwende bwabo, no kuba abayobozi batabaganirizaga cyane ku ngaruka zayo, ariko bagiye kwikubita agashyi bakirinda ibihombo igihe ubutaka bwabo bwatwawe n’isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka