MINAGRI yahakanye ibyo raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari iyivugaho
Abayobozi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) bahakanye igihombo cy’amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 695 agaragazwa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari yo mu w’2010, yari yaragenewe kugura ifumbire n’imbuto ariko akaba yaraburiwe irengero.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/07/2012, ubwo abayobozi bakuru muri MINAGRI bari bitabye Komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe Imari (PAC) mu Nteko Ishinga amategeko, bahakanye ko iyi mibare y’igihombo idashobora kungana ityo, ahubwo ko hari ibyakozwe ntibitangirwe raporo ku buryo byakoreshejwe.
Iyi raporo yasomwaga na Prezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal, ivuga ko MINAGRI itagaragaza imikoreshereze y’ifumbire yari ifite agaciro ka miliyari 1.2, imbuto y’ibigori yari ifite agaciro ka miliyoni 78, hamwe n’imbuto y’imyumbati yatewe mu karere ka Rusizi yari ifite agaciro ka miliyoni 417.
Iyi raporo kandi ivuga ko mu ngengo y’imari yanganaga na miliyari zirenga 10.6 yatanzwe nk’inguzanyo ku bahinzi muri gahunda yo kuborohereza kubona inyongeramusaruro (ifumbire n’imbuto), hamaze kwishyurwa atarenga miliyari ebyiri.
Abayobozi bakuru muri MINAGRI barimo Umunyamabanga uhoraho, Ernest Ruzindaza, batangaye kuba iyi raporo yakozwe mu turere umunani gusa igaragaza igihombo kingana gityo, bakavuga ko bagiye gusubira mu nyandiko zabitswe, kugira ngo bazavuguruze ibivugwa muri iyo raporo, bitarenze ku wa kabiri tariki 24/07/2012.
Ernest Ruzindaza yagize ati: “Ibi byaba ari agahomamunwa guhomba ibintu bifite agaciro kangana gatyo.”
Icyo MINAGRI yemera ni uko kuva mu mwaka w’2006 kugeza mu 2009 yagize igihombo cy’ifumbire y’agaciro ka miliyoni 138, ndetse no kuba hari imyaka yarumbye cyangwa ikarwara mu turere twa Muhanga na Rubavu itaramenyekana ikiguzi yashoboraga kugurwa; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa gahunda yo guhunika imyaka, Nsengiyumva Francois.
Nsengiyumva, yunganiwe n’abandi bayobozi muri MINAGRI, yavuze ko hari ifumbire yajyaga yibwa (inyinshi igafatwa igiye kugurishirizwa hanze y’igihugu), kwangirika kw’imbuto biturutse ku kuba yaratinze guterwa, nabyo bitewe ahanini n’imvura yabaga yatinze kugwa; ndetse no kwibeshya kwa hato na hato mu gutera imyaka itaberanye n’agace runaka.
Uku kubazwa kwa MINAGRI ku birebana n’uburyo yakoresheje ingengo y’imari y’amafumbire n’imbuto, ndetse na gahunda yo kwishyuza abagurijwe kugira ngo bahinge, ntabwo kwitabiriwe n’ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari; ari yo mpamvu ubuyobozi bw’iyi Ministeri bwavuze ko buzazana ibisubizo mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi MINISITERI izaguma ihombe igihe cyose igifata imbuto (ibigoli n’ingano)ikavugako variete y’ubwoko bumwe iberanye n’ubutaka bw’iigihugu cyose.Jye ndabona abashakashatsi bayo bari bakwiye kuva mu biro bakajya aho imirima iri mu bice byose by’igihugu.
Ibisobanuro by’aba bayobozi birumvikana kuko mu myaka ibiri ishize hashyizweho gahunda nziza y’igihingwa kibereye akarere aka naka, gufumbira n’ibindi ariko kandi uwahakanako ibihe by’imvura n’izuba byahindutse yaba atarabaga mu Rwanda. Ntidukwiriye kwiregagiza kandiko buri gihe imihini mishya(gahunda nshya) itera amabavu. Turizerako mugihe batanze bazagaragaza igihombo kiri munsi y’icyagaragajwe n’umugenzuzi w’imari