MINAGRI yahagurukiye ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ikomeje gushaka uko ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi cyabonerwa umuti binyuze mu bafatanyabikorwa mu buhinzi, u Rwanda rukaba ruteganya kwihaza mu birayi no mu mbuto nziza zabyo ku buryo rwiteguye gusagurira amahanga.

Iyo nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Ibi ni ibyatangarije mu biganiro (Potato Week) bigiye kumara iminsi ine bibera mu karere ka Musanze, aho byafunguwe ku mugaragaro tariki 15 Ugushyingo 2022, byitabirwa n’impuguke n’ubuyobozi bwa AGRITERRA, n’abahagarariye amakoperative ahinga ibirayi mu bihugu bitanu aribyo U Rwanda, U Burundi, RDC, Uganda, U Buhorandi n’U Bufaransa.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Musafiri Ildephonse
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Musafiri Ildephonse

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, atangiza iyo nama yagarutse ku ngamba u Rwanda rufitiye igihingwa cy’ibirayi.

Ati “Turashaka ko u Rwanda ruba ikigega cy’ibirayi muri aka karere, utekereje ikirayi cyiza kiryoshye atekereze u Rwanda, utekereje imbuto nziza y’indobanure y’ibirayi atekereze u Rwanda, tugomba kubigeraho dufatanyije kandi ni yo ntego numva tugomba kwiha, kugira ngo abavandimwe bacu bo muri Congo, Abarundi, Abagande n’abandi, tuboroze ku mbuto maze muri aka gace twihaze mu biribwa mu buryo bushoboka”.

Inzu igenewe gutubirurwamo ibirayi
Inzu igenewe gutubirurwamo ibirayi

Uwo muyobozi yavuze ko MINAGRI yagarutse ku ngorane abahinzi bahuraga nazo zo kubura imbuto, ibyo bigatuma umusaruro uba muke kubo ugenewe, bigatuma n’ibiciro bitumbagira.

Ati “Abahinzi bacu bahingaga ibirayi basarura uduto tukaba imbuto ibyiza bakabijyana ku isoko, ariko kubera ko iyo mbuto iba itujuje ubuziranenge bitanga umusaruro muke, iyo ubaye muke abaryi batahindutse ahubwo biyongereye, niho ibiciro bihora bizamuka n’izi ngorane muzi dusanzwe dufite z’ubukungu ku rwego rw’isi zikazamo.

Yemeje ko icyo kibazo bamaze kukibonera umuti, aho MINAGRI yamaze gushyiraho uburyo bwinshi bwo gutubura ibirayi hifashishijwe ikoranabuhanga rikorerwa mu mazu asakaye, bikazafasha abahinzi kongera umusaruro ukava kuri toni 7 beza kuri hegitari ukagera kuri toni 25.

Ubwo buryo bugezweho bwo gutubura imbuto ikagera ku muhinzi ari nziza, bukorwa mu byiciro bine imbuto nziza ikaba igeze ku muhinzi mu gihe cy’amezi 48.

Inyubako nini ya SPF-Ikigega ituburirwamo imbuto y'ibirayi
Inyubako nini ya SPF-Ikigega ituburirwamo imbuto y’ibirayi

Muri iyo gahunda y’icyumweru cyahariwe ibirayi 2022, mu nsanganyamatsiko igira iti Guteza imbere udushya n’ikoranabuhanga mu guhagarika itakara y’imbuto y’ibirayi, abayiobozi, impuguke n’abahinzi bishimiye ikoranabuhanga mu gutubura imbuto y’ibirayi rikorwa n’umushinga SPPF-Ikigega, mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze.

Ni Umushinga ugeze ku bushobozi bwo gutubura imbuto z’ubwoko icyenda bifashishije tekinoloji ihambaye y’ingufu z’izuba zihindurwa amashanyarazi mu kugaburira ibirayi hakifashishwa mudasobwa.

Mbarushimana Salomon Umuyobozi mukuru wa SPF-Ikigega, ati “Mbere tutarabasha kubona ikoranabuhanga twatuburiraga mu butaka, aho akarayi kamwe gaturutse mu bushakashatsi kabyaraga dutanu, ariko kubera ikoranabuganga, akarayi kamwe karabyara utundi 60, abahinzi b’ibirayi ndabizeza ko bagiye kubona imbuto ihagije, iri koranabuhanga ni igisubizo ku Rwanda no mu Karere”.

Kugeza ubu ubwo butubuzi bwa SPF-Ikigega bukorerwa mu nzu, buratanga umusaruro ungana na Minitubers (uturayi duto) Miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo inani, mu gihe ubutubuzi mu gihugu hose bwabyaraga Megatubers 560, MINAGRI ikemeza ko SPF-Ikigega ije ari igisubizo ku mbuto y’ibirayi.

Pierre Ninije waturutse i Burundi ngo yari ibyo agiye kunguka, ati “Ikirayi ni ikiribwa gikunzwe i Burundi, niyo mpamvu dukomeje kucyitaho kugira ngo umusaruro wiyongere, aha mu Rwanda twabonye ko badusize mu gukoresha neza ifumbire y’imborera mu buhinzi bikongera umusaruro birinda n’ibidukikije, nibyo nje kwiga”.

Ryarugabe Evariste umuhinzi w’ibirayi, ati “Iyi nama tuyitezemo ubumenyi cyane cyane mu guhanga udushya, dusanzwe duhinga ibirayi mu kajagari ariko uburyo turi guhugurwa biratanga impinduka mu kongera umusaruro, tukagemura no mu mahanga”.

Potato week yitabiriwe n'impuguke zinyuranye
Potato week yitabiriwe n’impuguke zinyuranye

Muri iyo nama abahinzi basabwe, kwita ku ifumbire y’imborera ntibakomeze guhanga amaso imva ruganda yonyine, babwirwa ko imborera ibungabunga ubutaka, ikarinda n’ibidukikije, MINAGRI yizeza abahinzi ko igiye kuboherereza impuguke zizabigisha gutunganya iyo fumbire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyanze mukemure ikibazo cyabaturajye bahinze chia seed zikaba zigiye kubasaziraho inzara ikaba ibamaze kdi barahinze.

Dieuscol Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka