MINADEF na MINIRENA batashye ibikorwa birwanya ibiza yakoreye mu karere ka Rubavu

Minisiteri y’ingabo (MINADEF) na Minisiteri y’umutungo kamare (MINIRENA), kuri uyu wa 31/01/2013, batashye amazu 42 yubatswe n’Inkeragutabara yubakirwa abaturage baturiye umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu.

Ibikorwa byatashywe na minisiteri y’ingabo byubatswe ku bufatanye bw’Inkeragutabara biri mu karere ka Rubavu birimo amazu 42 yubatse, urukuta rubungabunga ikiyaga cya Karago muri Nyabihu hamwe n’inkuta z’amabuye zubatswe mu nzira y’amazi ava mu birunga mu mirenge ya
Kinigi na Busogo mu karere ka Musanze.

Kubakira abaturage bari baturiye Sebeya ikabasenyera byatangiye mu mwaka wa 2011 ariko ntibyagenda neza bituma icyo gikorwa gihabwa Inkeragutabara zubatse amazu 42 ahatazagera ibiza nk’aho abubakiwe bari batuye.

Ba Minisitiri w'ingabo n'uw'umutungo kamere bataha umudugudu bubakiye abaturage basenyewe n'umugezi wa Sebeya.
Ba Minisitiri w’ingabo n’uw’umutungo kamere bataha umudugudu bubakiye abaturage basenyewe n’umugezi wa Sebeya.

Imiryango 42 niyo yubakiwe kubera ko itari yishoboye ariko hari indi miryango 86 yafashijwe kubona ibikoresho ishobora kubaka ahandi. Iki gikorwa cyo kwimura iyi miryango cyatwaye akayabo ka miliyoni 145, naho igikorwa cyo kubakira abatishoboye cyakozwe n’Inkeragutaba ngo buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 5.

Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe, yatashye aya mazu avuga ko yubatswe ku buryo bukomeye kandi abaturage begerejwe ibikorwa by’iterambere.

Minisitiri Kabarebe yasabye abaturage kumva ko ibyo ubuyobozi bubatekerereza ari ibigamije kubateza imbere kuko Leta ari nk’umubyeyi ureberera abana kandi uhora abashakira icyiza.

Abaminisitiri bifatanyije n'abaturage mu gutaha inyubako zubakiwe abaturage.
Abaminisitiri bifatanyije n’abaturage mu gutaha inyubako zubakiwe abaturage.

Ngo nubwo minisiteri y’ingabo ishinzwe ubusugire bw’igihugu, Gen Kabarebe avuga ko intambara iriho ari ukurwanya ubukene n’ubujiji kandi minisitere ingabo urwo rugamba yiyemeza kururwana buri muturage agatera imbere kandi akabaho neza.

Minisitiri umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, we yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’imibereho myiza y’abaturage aho iki gikorwa cyo kubimura Leta yagitanzemo amafaranga atari macye kugira ngo abaturage babeho neza.

Minisitiri Kamanzi yongeye gukosora imvugo y’abavuga ko Leta yimura abantu yita ku bidukikije ahubwo ko Leta ibikora kugira ngo irengere ubuzima bw’abaturage. Igikorwa cyo kwimura abaturage baturiye umugezi wa Sebeya ngo kigomba kurangirana n’ukwezi kwa Mata kugira ngo imvura itazongera kubangiriza.

Bimwe mu biza byaterwaga n'ikiyaga cya Karago.
Bimwe mu biza byaterwaga n’ikiyaga cya Karago.

Akarere ka Rubavu kari mu turere twibasiwe n’ibiza kuva mu mwaka wa 2007 aho byatangiriye Gishwati, bikurikirwa n’isuri yo ku musozi wa Rubavu ndetse n’umugezi wa Sebeya uturuka mu karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro wuzuye ugasenyera abaturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese buriya ziriya nzu zifite garanti y’imyaka ungahe?

dada yanditse ku itariki ya: 1-02-2013  →  Musubize

URWANDA NI INDASHIKIRWA MUKARERE NDETSE NOMURI AFURIKA,UBUTUGEZE OHO GUHAGURUKA TUKIGISHA ABANDI BO MUBINDI BIHUGU KUBYAZA UMUSARURO ABATURAGE BABO.TURATABAZA LETA YACU YU RWANDA NGO YITE KUBATURAGE BO MU MURENGE WA NKOMBO KUBERA IKIBAZO CYUDUSIMBA TUHBONEKA TWANGIZA IMYAKA BIGATUMA BATAGIRA UMUSARURO NAHO BAKORESHA IFUMBIRE YINYONGERA MUSARURO,KUBERA UTUDUSHOROBWA INZARA NIYOSE MURI UYUMURENGE BIGATUMA ABANTU BAVUGA YUKO ABANYENKOMBO BATUNZWE NO GUSABIRIZA KANDI SIBYO.

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka