Min Shyaka Anastase ari mu ruzinduko rwo gushakira umuti ibibazo byugarije Rusizi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, yasuye Akarere ka Rusizi aho yagiye kureba bimwe mu bibazo byugarije ako karere bigashakirwa ibisubizo.

Min Shyaka Anastase ari ku mupaka wa Rusizi ya mbere
Min Shyaka Anastase ari ku mupaka wa Rusizi ya mbere

Uruzinduko rwe yahereye Ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza ako Karere n’Umujyi wa Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yeretswe bimwe mu bikorwa bikenewe Kuri uwo mupaka, birimo kuwagura kuko aho abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bakorera ari hato kandi hatajyanye n’igihe.

Kuri uwo mupaka Min Shyaka yanasuye imishinga y’abikorera irimo isoko mpuzamahanga ryubatswe ku bufatanye na Leta .

Bimwe mu bibazo yagaragarijwe kuri iryo soko harimo kuba ryaruzuye ariko rikaba ritabona abarikoreramo, mu gihe ba nyiraryo bafashe inguzanyo yo kuryubaka ubu bakaba bakeneye kuyishyura.

Kugeza ubu, banyira ryo bavuga ko aho bakorera hagera kuri 30% gusa y’isoko ryose, bagasaba ko Leta yagira uruhare mu gukangurira abantu kuriyoboka, ngo barikoreremo.

Inkuru irambuye irabageraho mu kanya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka