Min Busingye: Gereza n’abihebeye ibiyobyabwenge bazatandukanywa n’urupfu
Ministeri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’izindi nzego ziyishamikiyeho, basaba abaturage b’Akarere ka Gicumbi kureka ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge, baba batabiretse bagafungwa burundu.

Byatangajwe mu muganda wo gutera ibiti ku musozi wa Murehe mu Kagari ka Nkoto, umurenge wa Rutare, witabiriwe n’inzego zifite aho zihuriye n’uburabera.
Izi nzego zirimo MINIJUST, Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha, Komisiyo yo kuvugurura Amategeko, Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko, Ingabo, Polisi n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS).
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yaburiye abaturage ko nibatareka burundu ibyaha birimo ibiyobyabwenge, amategeko abagenera igihano cya burundu.
Ati:"Turashaka kubaburira ko ishyamba ritakiri ryeru, ukoresha ibiyobyabwenge, aho guhitamo gufungwa burundu uzira ibiyobyabwenge, wahitamo kubireka burundu."

Ibindi byaha Ministiri Busingye avuga ko byamujyanye i Rutare kubuza abaturage birimo ibikoreshwa ikoranabuhanga cyane cyane telefone ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Ku rundi ruhande, abaturage b’i Rutare baganiriye na Kigali Today barimo abahakana ndetse n’abemeza ko ako gace karimo ibiyobyabwenge.
Uwitwa Ribera Jean D’Amour agira ati:"Baratubeshyera nta biyobyabwenge tugira hano kandi twibanira mu mahoro".
Basigayabo Emmanuel we akemeza ko ajya abona abantu basinze mu buryo budasanzwe, agahamya ko ari kanyanga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi yunze mu rya Minisitiri Busingye asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, abashishikariza kunywa inzoga zemewe mu gihe basabana.

Impamvu y’Ingenzi ituma akarere ka Gicumbi kavugwamo ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, ngo ni uko kari ku mupaka u Rwanda ruhuriyeho n’igihugu cya Uganda.
Ohereza igitekerezo
|